Inkuru Nyamukuru

Gilberto silva wakiniye Arsenal ari mu Rwanda

todayAugust 31, 2022 279

Background
share close

Gilberto Silva wakiniye Arsenal yo mu Bwongereza na Brezil, yageze mu Rwanda, aho ari umwe mu bazita amazina abana b’ingagi, mu muhango uzabera mu Kinigi, tariki 2 Nzeri 2022.

Uyu mugabo w’imyaka 45, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 30 Kanama, aho aje binyuze mu bufatanye bwa Arsenal na RDB bainyuze muri Visit Rwanda.

Abandi bantu batandukanye bamaze gutangazwa kwitabira uyu muhango barimo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie), Louise Mushikiwabo.

Urutonde rwatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, binyuze ku mbuga nkoranyambaga Gilberto Silva ni umwe mu barenga 15 barimo ibyamamare bitandukanye biturutse hirya no hino ku Isi birimo abanyamuziki, abakina filime ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye ziganjemo izirengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Ni mu gihe abana b’ingagi bazahabwa amazina ari 20, bivuze ko n’abazita bagomba kugera kuri uwo mubare.

Abandi bamaze gutangazwa by’umwihariko abanyarwanda barimo Umusifuzi Mpuzamahanga, Mukansanga Salima, Umunyamideli washinze inzu y’imideli ya Moshions, Turahirwa Moses.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ingabo z’u Rwanda zavuye abaturage muri Tanzania

Itsinda ry’abaganga 15 bo mu ngabo z’u Rwanda bifatanyije na bagenzi babo baturutse mu bihugu bigize Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba mu cyumweru cyahariwe ubutwererane bw’Ingabo n’abasivili (CIMIC) muri Tanzania, batanga ubuvuzi ku barwayi. Ni igikorwa cy’iminsi itatu cyatangiye kuva ku ya 29 kugeza ku ya 31 Kanama 2022. Mu minsi 2 ishize, itsinda ry’abaganga mu ngabo z’u Rwanda (RDF), bayobowe na Lt Col Vincent Mugisha, umuyobozi ushinzwe ubutwererane bw’ingabo […]

todayAugust 31, 2022 113

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%