Inkuru Nyamukuru

Major General Nyakarundi yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santrafurika

todayAugust 31, 2022 261

Background
share close

Major General Vincent Nyakarundi Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu ngabo z’u Rwanda RDF, yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA).

Uru ruzinduko yagiriye muri Santrafurika ku wa Kabiri tariki 30 Kanama 2022, yasuye Ingabo z’u Rwanda ahitwa Socatel M’poko ku birindiro bikuru byazo muri Repubulika ya Santrafurika.

Muri Mata uyu mwaka, Perezida wa Repubulika ya Santrafurika, Prof Faustin Archange Touadéra, yambitse imidali ingabo z’u Rwanda (Rwabatt8), ziyobowe na Col Augustin Migabo azishimira akazi k’indashyikirwa zakoze mu kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu.

Ni ibikorwa zari zimazemo igihe kingana n’amezi 12.

Imidali izi ngabo zambitswe iri mu bwoko bune; uziyoboye yambitswe uwitwa “Grade de commandeur”, abofisiye bakuru bambikwa iyitwa “Grade de Officiers”, abofisiye bato bambitswe iyitwa “Grade de Chevalier” naho abasigaye bambikwa iyitwa “Grade de Etoile du Mérite Militaire”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Moussa Camara yatangiye imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports (AMAFOTO)

Umunya-Mali Moussa Camara uheruka gusinyira ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangira imyitozo n’abandi bakinnyi ku kibuga cy’imyitozo kiri ku Ruyenzi. Moussa Camara aganira na muganga wa Rayon Sports Mugemana Charles Mu ijoro ryo ku wa 28/0/2022 ni bwo umunya-Mali Moussa Camara wigeze kugirira ibihe byiza mu ikipe ya Rayon Sports yageze mu Rwanda agarutse gukinira ikipe ya Rayon Sports. Ku wa Kabiri ni bwo rutahizamu Moussa Camara kugeza ubu ugaragaza […]

todayAugust 31, 2022 203

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%