Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa ari kumwe na Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Ernest Nsabimana, basuye Stade Huye ku wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022, maze banyurwa n’uko yavuguruwe.
Minisitiri w’ibikorwa remezo n’uwa Siporo bicaye mu ntebe bumva uko zimeze
Hari hashize amezi asaga ane imirimo yo kuvugurura iyi stade itangiye, kugira ngo ishyirwe ku rwego rwo kwakira imikino mpuzamahanga.
Uko stade yifashe ubungubu ni byo Minisitiri Munyangaju yashimye, anavuga ko ari ishema ku kuba u Rwanda rufite stade iri ku rwego rushimishije.
Yagize ati “Ni ishema ku Rwanda, ni ishema ku Banyarwanda kuba Stade Huye yuzuye, tukaba tuzabasha kwakira imikino, duhereye ku izaba ejobundi ku wa gatandatu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko kuba i Huye ubu hari stade mpuzamahanga ari ingirakamaro ku Banyehuye muri rusange, ariko no ku bikorera b’aka Karere by’umwihariko kuko imikino izayiberamo izabazanira abakiriya.
Agira ati “Siporo na yo ni uruganda. Ishobora gutanga akazi igatanga n’ibyishimo, ariko ikaba n’amahirwe ku bikorera kuko ari amakipe azaba hano ari n’abafana, hari byinshi bakenera biri muri serivisi zitangwa n’abikorera. Ubwo stade yagiye kuri uru rwego, ni amahirwe azazana ubwo bushobozi.”
Bitagenyijwe ko nyuma yo kuvugururwa, iyi Stade mpuzamahanga ya Huye izakinirwaho umukino wayo wa mbere uzahuza u Rwanda na Ethiopia, ku wa Gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022.
Stade Huye yaravuguruwe ijya ku rwego mpuzamahanaga
Ni umukino wo kwishyura mu gushaka itike y’igikombe cy’Africa, gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN).
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriye mugenzi we wa Uganda Gen Odongo Jeje Abubakhar kuri uyu wa Kane, bumvikana uko umubano w’ibihugu byombi warushaho kubyazwa umusaruro. Itangazo ryatanzwe n’impande zombi rivuga ko Dr Biruta na Gen Odongo Jeje baganiriye ku birebana n’umutekano, ubuhahirane, ishoramari n’imishinga ihuza ibihugu by’aka karere. Dr Biruta na Gen Odongo bashimangiye ibimaze kugerwaho n’Abakuru b’ibihugu byombi, nyuma yo kongera kubyutsa umubano utari wifashe […]
Post comments (0)