Inkuru Nyamukuru

Madamu Jeannette Kagame yatangije ku mugaragaro Irerero muri Village Urugwiro

todaySeptember 2, 2022 147

Background
share close

Madamu Jeannette Kagame ku wa kane tariki 1 Nzeri 2022, yifatanyije n’abandi bayobozi mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro irerero ryiswe ‘Eza-Urugwiro ECD Centre’ riherereye muri Perezidansi y’u Rwanda, Village Urugwiro.

Mu bayobozi bitabiriye iki gikorwa harimo Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan n’Umuyobozi w’Urwego rw’Iterambere, Clare Akamanzi.

Mu bandi bayobozi kandi harimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Imikurire no kurengera umwana, Nadine Umutoni Gatsinzi n’Umuyobozi uhagarariye Unicef mu Rwanda, Julianna Lindsey.

Eza-Urugwiro ECD Centre’ yatangijwe mu 2021 n’Ibiro bya Perezida ku bufatanye na Imbuto Foundation ndetse na Unity Club. Muri iri rerero hatangirwa serivisi zigenewe abana b’abakozi ba Village Urugwiro.

Abana bakirwa ni abari hagati y’amezi atatu n’imyaka itatu mu rwego rwo gufasha ababyeyi by’umwihariko abamaze igihe gito babyaye gukomeza konsa no mu gihe barangije ikiruhuko cyo kubyara.

Madamu Jeannette Kagame mu butumwa yanyujije kuri Twitter yavuze ko ari umugisha kuba yitabiriye igikorwa cy’indashyikirwa cyo gufungura iri rerero.

Muri serivisi zitangirwa muri ‘Eza-Urugwiro ECD Centre’ harimo izijyanye n’uburezi aho abana bahabwa urubuga rwo gukina bakanatozwa gukorera kuri gahunda mu buzima bwabo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwashimiwe ibikorwa byarwo mu butumwa bwa Loni

Umunyamabanga mukuru wungirije w’umuryango w’abibumbye ushinzwe ishami ry’ibikorwa byo kugarura amahoro, Jean Pierre Lacroix yashimye imikorere y’abapolisi n’ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku isi. Lacroix yashimye by’umwihariko uruhare rw’abanyarwandakazi bari mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye cyane cyane mu bijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ibi umunyamabanga Mukuru wungirije  yabivuze kuri uyu wa kane, tariki ya mbere, Nzeri,  ubwo yakiraga mu biro bye, uhagarariye […]

todaySeptember 2, 2022 87

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%