Inkuru Nyamukuru

RDC yabujije abakozi bayo bo ku mupaka gutura mu Rwanda

todaySeptember 2, 2022 60

Background
share close

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rwasabye abakozi barwo bakorera muri Kivu y’Amajyaruguru batuye mu Rwanda, gusubira mu gihugu cyabo.

Ni itangazo ryasohotse tariki 29 Kanama 2022, ribuza abakozi bakora ku mupaka gutura mu bindi bihugu harimo n’u Rwanda.

Sixte Ngoy Mukalay, umuyobozi w’urwego rw’abinjira n’abasohoka (DGM) muri Kivu y’Amajyaruguru, yibutsa abakozi bakora ku mupaka ko batemerewe gutura mu bindi bihugu.

Agira ati “Byagaragaye ko hari bamwe mu bakozi ba DGDA muri Kivu y’Amajyaruguru bambukiranya umupaka buri munsi bava aho bakorera bagataha mu mujyi wa Gisenyi, turabibutsa ko aya mabwiriza ari ingenzi, ko abakozi ba Leta batemerewe kujya gutura mu kindi gihugu.”

Ngoy asaba abakozi bakorera ku mupaka kwihutira kwimuka bagasubira gutura ku butaka bwa Congo.

Aba bakozi bashinjwa kudakora akazi kabo neza kubera baba barwana no kwambuka umupaka, mu gihe amasaha yo gutaha ageze batanguranwa no kudafungirwaho umupaka, mu gihe Congo yashyizeho itegeko ryo gufunga umupaka saa cyenda z’amanywa, bikaba bisaba ko n’abakozi ba Congo bakora ku mupaka batuye mu mujyi wa Gisenyi bahagarika akazi bakambuka.

Ibibazo by’umutekano mu mujyi wa Goma, bituma abafite ubushobozi bambuka umupaka bakajya gutura mu mujyi wa Gisenyi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Madamu Jeannette Kagame yatangije ku mugaragaro Irerero muri Village Urugwiro

Madamu Jeannette Kagame ku wa kane tariki 1 Nzeri 2022, yifatanyije n’abandi bayobozi mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro irerero ryiswe ‘Eza-Urugwiro ECD Centre’ riherereye muri Perezidansi y’u Rwanda, Village Urugwiro. Mu bayobozi bitabiriye iki gikorwa harimo Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan n’Umuyobozi w’Urwego rw’Iterambere, Clare Akamanzi. Mu bandi bayobozi kandi harimo Umuyobozi w’Umujyi wa […]

todaySeptember 2, 2022 147

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%