Umunyamabanga mukuru wungirije w’umuryango w’abibumbye ushinzwe ishami ry’ibikorwa byo kugarura amahoro, Jean Pierre Lacroix yashimye imikorere y’abapolisi n’ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku isi.
Lacroix yashimye by’umwihariko uruhare rw’abanyarwandakazi bari mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye cyane cyane mu bijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ibi umunyamabanga Mukuru wungirije yabivuze kuri uyu wa kane, tariki ya mbere, Nzeri, ubwo yakiraga mu biro bye, uhagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye, Ambasaderi Gatete Claver n’umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa (DIGP) Felix Namuhoranye.
DIGP Namuhoranye ari i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yitabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye ihuza abakuru ba Polisi z’ibihugu (UNCOPS).
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’ u Rwanda yitabiriye inama zitandukanye mu rwego rwo gushimangira umubano n’ibindi bihugu nka Suwede na Zimbabwe ku munsi wo ku wa Gatatu tariki ya 31 Kanama.
Hakan yashimye ubunyamwuga bw’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro cyane cyane mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina agaragaza ko hakenewe guteza imbere ubufatanye.
DIGP Namuhoranye, yashimye ubufatanye buriho, asobanura ubushake bw’u Rwanda n’ubushobozi bwo gutanga “ubumenyi bwihariye” mu butumwa bwo kubungabunga amahoro kugira ngo birusheho gutanga umusaruro ku mibereho myiza y’abaturage no hanze ya Repubulika ya Centrafrique.
Ku rundi ruhande, inama yahuje ibihugu by’u Rwanda na Zimbabwe yari iyobowe na Ambasaderi Gatete Claver na minisitiri w’umutekano mu gihugu n’umurage ndangamuco wa Zimbabwe, Kazembe Kazembe.
Yakozwe biturutse ku busabe bwa Zimbabwe hagamijwe kunguka ubumenyi ku mikorere myiza y’icyitegererezo iranga Polisi y’u Rwanda.
U Rwanda rwatanze ikiganiro ku mikorere itandukanye ya Polisi, irimo kwimakaza ikoranabuhanga ndetse n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro.
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), ushinzwe kurinda no kurwanya indwara, Dr Albert Tuyishime, avuga ko ingamba zo kurwanya no kwirinda Malariya zashyizweho na Leta n’abafatanyabikorwa bayo, zatumye igabanuka ku kigero kiri hafi 90% mu myaka itandatu ishize. Gutera imiti yica imibu mu nzu byagabanyije malariya cyane Yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 31 Kanama 2022, ubwo mu Karere ka Nyagatare hatangizwaga ku rwego rw’Igihugu gahunda yo gutera imiti […]
Post comments (0)