Ku wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022, mu birori byo Kwita Izina abana b’ingagi 20, abahanzi batandukanye, bari bakereye gususurutsa Abanyarwanda ndetse n’abashyitsi bitabiriye ibyo birori.
Senderi ni umwe mu basusurukije abitabiriye ibi birori
Bamwe mu bahanzi basusurukije abaje mu birori byo Kwita Izina, harimo Riderman washimishije cyane abaturage bo mu Kinigi ahabereye umuhango wo Kwita Izina.
Hari kandi abagize Itsinda Mashirika na bo bakinnye umukino ubereye ijisho, aho bamwe mu bagize iryo tsinda babyinaga cyangwa bakiyereka bambaye imyenda y’umukara ipfutse no mu mutwe mbese bigana uko ingagi ziba zikina.
Mu bahanzi bari kumwe n’iryo Tsinda rya Mashirika, hari umuhanzi Rafiki uzwi cyane mu njyana ya ‘Coga style’, nubwo yari amaze iminsi atagaragara mu bitaramo by’umuziki ariko, yasusurukije abari muri ibyo birori byo Kwita Izina, mu ndirimbo yateraga agira ati “ Zikamwa amadevize mu birunga ni ho ziba, ingagi zacu…”.
Abandi bahanzi bari kumwe n’Itsinda Mashirika, harimo Alyn Sano, Peace Jolis n’abandi nka Mico The Best, Juno Kizigenza, Platini P, Bwiza, Afrique, Ish Kevin, Okkama, Chriss Eazzy wishimiwe cyane mu ndirimbo Inana, n’abandi.
Mu bashyitsi bari batumiwe baje Kwita Izina abana b’ingagi, harimo abagize Itsinda ry’Umuziki rya ‘Sauti Sol’ ryo muri Kenya. Mu ndirimbo zacuranzwe aho mu birori byo Kwita Izina humvikanyemo n’indirimbo yaririmbwe na Sauti Sol yitwa ‘Sura yako’.
Itsinda rya Sauti Sol Itorero Mashirika ryasusurukije abashyitsi mu myiyereko itandukanyeUmuhanzi Mico the BestRuhumuriza (King) James Afrique wakunzwe cyane mu ndirimbo Agatunda Juno KizigenzaNemeye Platini Uzwi nka Platini P
Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP), Felix Namuhoranye yagaragaje ko uburyo bwiza bwo kubungabunga amahoro Polisi ikoresha mu bihugu birimo amakimbirane bigomba guhora bitezwa imbere hashingiwe ku karere ibyo bihugu biherereyemo. Ibi Umuyobozi wa Polisi wungirije yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 01 Nzeri, mu nama ya gatatu y’umuryango w’abibumbye ihuje abayobozi ba Polisi (UNCOPS-2022) irimo kubera mu mujyi wa New York, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Guteza imbere […]
Post comments (0)