Inkuru Nyamukuru

NEW YORK: DIGP Namuhoranye yagaragaje uruhare rwa Polisi mu kubungabunga amahoro

todaySeptember 3, 2022 67

Background
share close

Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP), Felix Namuhoranye yagaragaje ko uburyo bwiza bwo kubungabunga amahoro Polisi ikoresha mu bihugu birimo amakimbirane bigomba guhora bitezwa imbere hashingiwe ku karere ibyo bihugu biherereyemo.

Ibi Umuyobozi wa Polisi wungirije yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 01 Nzeri, mu nama ya gatatu y’umuryango w’abibumbye ihuje abayobozi ba Polisi (UNCOPS-2022) irimo kubera mu mujyi wa New York, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Guteza imbere amahoro arambye n’iterambere binyuze muri Polisi y’umuryango w’Abibumbye.”

DIGP Namuhoranye yavuze ko Gukorera mu murongo w’indangagaciro z’ibihugu byakira aba ba Polisi, byongera umusaruro w’ibikorwa kandi mu buryo buramye.

Yagaragaje ko iyi nama itanga amahirwe yo gutekereza no kuvugurura imikorere mu buryo bujyanye n’igihe haba mu butumwa bwo kugarura amahoro ndetse no mu bihugu ubwabyo mu rwego rwo kubungabunga amahoro mu buryo burambye.

Yagize ati: “Amahoro ni yo nkingi y’iterambere kandi inzego za polisi zifite inshingano zo guharanira icyatuma iterambere rigerwaho.”

Yongeyeho ko mu Rwanda, intego nyamukuru kuri Polisi y’u Rwanda ari uguharanira ko abaturage bafite ituze n’umutekano usesuye bityo abaturage bagashishikarizwa gushyira imbaraga mu bibateza imbere.

Yashimangiye ko kubaka ubufatanye bukomeye hagati ya Polisi n’abaturage bakorera, ari byo bya ngombwa mu kubungabunga umutekano no gutuma Polisi yubahiriza neza inshingano zayo.

DIGP Namuhoranye yavuze kandi ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha no gukemura ibibazo by’abaturage, bituma abaturage bagira ubushake bwo kwizera Polisi bitewe n’uko bibonera ko ibikorwa bya Polisi bishingira ku gucyemura bibazo abaturage bafite ndetse n’ibyo bifuza ko ibakorera.

Yavuze kandi ko “Polisi nk’urwego na Polisi nk’inshingano bigomba kubahiriza ihame ryo gukorera abaturage bose nta vangura kandi ni ngombwa mu kubaka icyizere no guteza imbere ubutabera, ibyo byose bikaba ari urufunguzo rwo kwimakaza amahoro arambye n’iterambere.”

UNCOPS 2022 ni inama yahuje abaminisitiri, abayobozi ba polisi n’abahagarariye imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye kugira ngo bafate ingamba zo gushimangira amahoro, umutekano n’iterambere mpuzamahanga kuri bose; binyuze mu guhuza imbaraga za Polisi y’umuryango w’abibumbye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Guhera ku wa mbere abayobozi baratangira kwitaba PAC

Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), ku wa Mbere tariki 5 Nzeri 2022 iratangira guhamagaza abayobozi bazasobanura irengero ry’amafaranga arenga miliyari eshatu, atagaragaza icyo yakoreshejwe. Hari abayobozi bagiye kwitaba PAC PAC izashingira kuri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2020/2021, aho izabaza abayobozi 85 b’inzego za Leta hamwe na 31 b’imishinga itandukanye, ibijyanye n’ayo mafaranga ashobora kuba yaranyerejwe. Iyo raporo igaragaza ko hari amafaranga arenga […]

todaySeptember 3, 2022 103

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%