Inkuru Nyamukuru

Nyuma yo kurekurwa, Bruce Melodie yakoze Igitaramo cy’amateka mu Burundi (Amafoto)

todaySeptember 3, 2022 136

Background
share close

Cyari igitaramo gitegerejwe n’abiganjemo Abarundi bari muri Zion Beach aho iki gitaramo cyabereye, dore ko bamwe bari bakomeje gusaba ko arekurwa maze akaza akabataramira, aho bamwe ndetse bavugaga ko natarekurwa bajya aho afungiye.

Abitabiriye icyo gitaramo bagaragaje ibyishimo nyuma y’uko arekuwe ndetse igitaramo kikaba, bagaragaza ko bakunda cyane indirimbo z’uyu muhanzi.Abacuranzi be bari Symphony Band yanyuze Abarundi ku rwego rwo hejuru.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zose baba abakuru n’abato. Mu majwi ya benshi bati “Turemeye.”

Umuhanzi Bruce Melodie nyuma yo kuva aho yari afungiye, yahise atungurana ajya ku rubyiniro gukora ‘Sound Check’ kureba niba ibyuma bimeze neza. Ijambo yahereyeho akigera ku rubyiniro ati “ntacyabuza Impala gucuranga.”

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 02 Nzeri 2022, nyuma y’amasaha make Bruce Melodie arekuwe, akaba yari yarafashwe tariki 31 Kanama 2022 akigera mu Burundi, arekurwa amaze kwishyura abarirwa muri Miliyoni 29 z’Amafaranga y’u Rwanda, biturutse ku witwa Toussaint wamushinjaga ko yamutumiye mu gitaramo mu myaka ishize ariko ntajyeyo, ndetse n’amafaranga yari yishyuwe ya ‘avance’ ntayasubize.

Ni igitaramo cyarimo abanyarwenya bakomeye bo mu Burundi nka Kigingi, Sen Micka na Santanna na bo bakaba bashimishije abacyitabiriye.

Ni Igitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ubushinwa bwasabye Amerika guhagarika amasezerano yo kugurisha intwaro Taiwan

Amerika yemeye kugurisha kuri Taiwan intwaro zifite agaciro ka miliyari 1.1 z'amadolari, bituma Ubushinwa burakara. Aya masezerano ateganyijwe yo kugurisha intwaro arimo ubwirinzi bwa radar bwo kugenzura ibitero by'indege byerekeza muri Taiwan hamwe n'ibisasu bya misile bisenya amato n'ibisenya indege. Bibaye nyuma yuko umukuru w'inteko ishingamategeko y'Amerika, umutwe w'abadepite, Nancy Pelosi, mu kwezi gushize abaye umutegetsi wa mbere wo ku rwego rwo hejuru cyane wo muri Amerika usuye Taiwan mu […]

todaySeptember 3, 2022 213

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%