Bibaye nyuma yuko umukuru w’inteko ishingamategeko y’Amerika, umutwe w’abadepite, Nancy Pelosi, mu kwezi gushize abaye umutegetsi wa mbere wo ku rwego rwo hejuru cyane wo muri Amerika usuye Taiwan mu myaka 25 ishize.
Ambasade y’Ubushinwa i Washington yasabye Amerika kuburizamo ayo masezerano yo kugurisha intwaro, bitaba ibyo igahura “n’ingamba zo kwihimura”.
Umuvugizi w’iyo ambasade, Liu Pengyu, yavuze ko ayo masezerano “abangamiye bikomeye” umubano hagati ya Washington na Beijing. Nk’uko tubikesha BBC
Ubushinwa bubona iki kirwa, gifite ubutegetsi bwacyo, nk’igice cy’ubutaka bwabwo, kandi bushimangira ko iki kirwa gikwiye guhuzwa n’ubutaka busanzwe bw’Ubushinwa, no ku ngufu bibaye ngombwa.
Ayo masezerano y’Amerika yo kugurisha izi ntwaro kuri Taiwan, yemeranyijweho ku wa gatanu, aracyacyeneye gutorerwa n’inteko ishingamategeko y’Amerika ishyigikiye bikomeye Taiwan.
Mu kwezi gushize, Pentagon yashyizeho itsinda ryo gufasha mu kunoza igurishwa ry’intwaro z’Amerika ku nshuti zayo zo mu mahanga, nkuko byatangajwe ku wa gatanu n’ikinyamakuru the Wall Street Journal cyo muri Amerika.
Ku wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022, mu birori byo Kwita Izina abana b’ingagi 20, abahanzi batandukanye, bari bakereye gususurutsa Abanyarwanda ndetse n’abashyitsi bitabiriye ibyo birori. Senderi ni umwe mu basusurukije abitabiriye ibi birori Bamwe mu bahanzi basusurukije abaje mu birori byo Kwita Izina, harimo Riderman washimishije cyane abaturage bo mu Kinigi ahabereye umuhango wo Kwita Izina. Hari kandi abagize Itsinda Mashirika na bo bakinnye umukino ubereye ijisho, aho bamwe […]
Post comments (0)