Inkuru Nyamukuru

NGOMA: Yafatanywe ibihumbi 246 by’amafaranga y’amahimbano.

todaySeptember 4, 2022 104

Background
share close

Polisi y’ u Rwanda (RNP) mu Karere ka Ngoma, kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Nzeri yafashe uwitwa Mutabazi Emmanuel, ukurikiranyweho gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano mu karere ka Ngoma no mu turere duturanye nako.

Yafatiwe mu Mudugudu w’ Isovu, Akagali ka Gafunzo, Umurenge wa Sake, afite amafaranga ibihumbi 246 by’amafaranga y’amahimbano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uyu Mutabazi yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umucuruzi wo mu Mudugudu wa Isovu amaze kwitegereza amafaranga yishyuwe abona ko ari amahimbano.

Ati: “Polisi yahamagawe n’umucuruzi avuga ko hari umukiriya uguze ibisuguti yishyura inoti y’amafaranga 1000 ariko bigaragara ko ari amahimbano. Polisi yahise ihagera ifata Mutabazi, bamusatse bamusangana amafaranga ibihumbi 246 by’amafaranga y’amahimbano, agizwe n’inoti 88 z’igihumbi n’inoti 79 z’ibihumbi 2000, ariko yanga kugaragaza aho yayakuye.”

Yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Sake, ngo hakorwe iperereza.

SP Twizeyimana yashimiye umucuruzi watanze amakuru hakiri kare bigatuma uyu Mutabazi afatwa atarakwirakwiza ariya mafaranga mu baturage.

Yasabye abacuruzi ndetse n’abaturage muri rusange kujya bagenzura amafaranga bahawe, anibutsa abantu bose bishora mu bikorwa byo gukora amafaranga kubireka kuko bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu, kandi ko ibikorwa byo kubafata bikomeje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umuhanzi The Ben agiye kwamamaza ikipe ya Orion Basketball Club mu myaka itanu

Ikipe ya Orion Basketball Club yasinyanye amasezerano n’icyamamare mu muziki nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yo kwamamaza ibikorwa byayo (Brand Ambassador). Umuhanzi The Ben ahererekanya amasezerano na Perezida wa Orion BBC, Mutabazi James Ni amasezerano azamara imyaka itanu nk’uko byemejwe n’impande zombi, yaba ubuyobozi bwa Orion bwari buhagarariwe na perezida wayo, Mutabazi James ndetse na Mugisha Benjamin (The Ben). Aya masezerano akubinyemo ingingo zitandukanye ariko zose zibanda cyane […]

todaySeptember 4, 2022 161

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%