Martha Koome, perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya yemeje ko ibyavuye mu matora yo mu kwezi gushize bifite ishingiro. Ibi ni uko uwatowe nka perezida ari William Ruto.
Uru rukiko rwavuze ko ingingo zishingirwaho z’ibirego by’impande icyenda – zirimo Raila Odinga – nta shingiro zifite.
Martha Karua, uwiyamamazaga kuba visi perezida wa Raila Odinga, yahise atangaza kuri Twitter ko yubashye ibyavuzwe n’uru rukiko ariko atemera ibyo rwabonye.
Martha Koome yagiye asoma ingingo ku yindi ingingo zigera ku munani zatanzwe n’abareze, akavuga iby’impande zarezwe, n’uko urukiko rubibona.
Umutekano wakajijwe cyane mu mujyi wa Nairobi ahegereye uru rukiko rw’ikirenga.
Martha Koome yavuze ko ibimenyetso byatanzwe n’abareze bitagaragaza ko ikoranabuhanga ryakoreshejwe ritari ritekanye, ritarimo umucyo cyangwa ritari ryizewe.
Martha Koome, perezida w’urukiko rw’ikirenga rwa Kenya
Yavuze ko nta kimenyetso cyerekana ko ‘ststem’ yo gukusanya ibyavuye mu matora yaba yarinjiwemo n’abatabifitiye uburenganzira ngo bahindure ibyayavuyemo.
BBC yatangaje ko, Koome yavuze kandi ko Urukiko rw’Ikirenga rutatesha agaciro ibyatangajwe na komisiyo y’amatora kuko bamwe mu bakomiseri bayo “bivanye ku munota wanyuma” wo gutangaza amajwi mu bagize iyi komisiyo.
Yagize ati: “Abo bakomiseri bane nta nyandiko n’imwe bahaye uru rukiko yerekana ko ibyavuye mu matora bishidikanywaho kandi ntibasobanura impamvu bagiye kubara ibyavuye mu matora mu gikorwa bavuze ko ‘cyijimye’.”
Yavuze ko nubwo aba bakomiseri ari ingenzi mu mitegekere ya komisiyo ariko kuba barivanyemo mu bayigize bidahagije ngo ibyavuye mu matora biseswe.
Umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya nta handi ujuririrwa muri icyo gihugu.
Uyu mwanzuro usobanuye ko mu gihe nta gihindutse William Ruto agomba kurahira nka perezida mushya wa Kenya mu gihe kitarenze iminsi irindwi.
Post comments (0)