Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Tony football excellence programme, umushinga wibanda kuguteza imbere impano y’umupira w’amaguru.
Ni amasezerano yo gutangira gushyira mu bikorwa gahunda yo kuzamura no gushyigikira impano z’abakiri bato mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Muri iyi gahunda hazashyirwaho amashuri mu duce dutandukanye tw’igihugu yo gutoza, kubaka ubushobozi, no guhugura mu bya siporo abana bafite impano kuva ku myaka 6 kugeza ku myaka 18.
Yonat Tony Miriam Listenberg, umuyobozi wa TFEP, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda byumwihariko Perezida Paul Kagame uburyo akomeje gushyigikira ishoramari rifasha urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange binyuze muri siporo. Avuga ko ubu bufatanye buzateza imbere umuco wa siporo ndetse no gufasha urubyiruko rw’u Rwanda kwiremamo ikizere cy’ubuyobozi.
Minisiteri ya Siporo ivuga ko iyi gahunda ije gushyigikira gahunda zari zisanzweho zo guteza imbere no kuzamura siporo mu Rwanda.
Minisitiri wa siporo Aurore Mimosa Munyangaju, yavuze ko iyi gahunda izateza imbere abakinnyi mu buryo bwuzuye kuva bakiri bato bakazavamo ababigize umwuga kandi bahuze amasomo y’umupira w’amaguru n’ingengabihe z’amashuri.
Yashimiye kandi Tony football excellence programme kuba yarabonye ubushobozi bw’u Rwanda ndetse ikiyemeza kurushoramo imari yayo.
Clare Akamanzi, muyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe iterambere (RDB), yashimiye Tony football excellence programme, yahisemo u rwanda nk’ahantu ho gushora imari yayo, ariko byose bihera ku kuba u Rwanda rwarahisemo gushyira imbere gushyigikira ibikorwa by’ishoramari ndetse yizeza ko u Rwanda ruzakomeza kuba igicumbi cya siporo
Aya masezerano hagati ya Leta y’u Rwanda na Tony football excellence programme yemejwe mu nama y’abaminisitiri yateranye kuwa 29, Nyakanga 2022. Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy’iyi gahunda kizatangirira mu turere dutanu aritwo Burera, Muhanga, Rutsiro, Rwamagana na Kicukiro.
Biteganyijwe kandi ko muri iki cyiciro hazubakwa ibigo bine by’indashyikirwa by’akarere hamwe n’ikigo gikuru gikomeye mu Mujyi wa Kigali.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa mbere tariki 05 Nzeri 2022, yakiriye muri Village Urugwiro, Mansourou Aremou, Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’intoki wa Handball muri Afurika. Mansourou Aremou, wari uherekejwe na Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, ari mu Rwanda mu rwego rwo gukurikirana irushanwa ry’Igikombe cya Afurika muri Handball mu batarengeje imyaka 18 riri kubera mu Rwanda. Iri rushanwa ryatangiye tariki 20 Kanama rikazasozwa kuri uyu wa kabiri tariki […]
Post comments (0)