Inkuru Nyamukuru

Miliyari 3,5 zavuye mu bukerarugendo zafashije imishinga isaga 500 y’abaturiye Pariki

todaySeptember 5, 2022 57

Background
share close

Umutungo ukomoka ku bukerarugendo, ukomeje guteza imbere abaturage by’umwihariko abaturiye Pariki y’Ibirunga, aho bahabwa 10% by’amafaranga yinjizwa n’ubukerarugendo, mu kubafasha guteza imbere imishinga yabo. Mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi bavutse muri 2021-2022, wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze tariki 02 Nzeri 2022, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, yatangarije abitabiriye uwo muhango ko mu myaka irindwi amafaranga agera kuri miliyari 3,5 yifashishijwe mu mishinga y’abaturiye Pariki.

Ibyumba by’amashuri abanza bya Kabwende mu Kinigi byubakiwe abana baturiye hafi ya Pariki y’Ibirunga

Ati “Turashimira byimazeyo Guverinoma y’u Rwanda, ku mishinga inyuranye iterwa inkunga binyuze muri gahunda yo gusaranganya abaturiye Pariki y’ibirunga umusaruro uturuka ku bukerarugendo”.

Arongera ati “Kuva muri 2005 kugeza ubu, imishinga 532 ifite agaciro ka miliyari eshatu n’igice yatewe inkunga mu mirenge 12 ikikije Pariki y’ibirunga, muri iyo mishanga harimo iy’ubuhinzi, ubworozi, amashuri meza yarubatswe, amavuriro, amazi yageze ku baturage, ndetse abatishoboye bubakirwa amazu”.

Uwo muyobozi, yavuze ko iyo mishinga yagize uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage, bikajyana n’izindi nyungu abaturage bakura mu bukerarugendo aho babona akazi bakabona n’isoko ryo kugurisha ibyo bakoze, babikesha ba mukerarugendo basura iyo pariki.

Guverineri Nyirarugero kandi, yagarutse ku bindi bikorwa remezo byagezweho biturutse ku bukerarugendo bukorerwa muri ako gace k’Amajyaruguru.

Ati “Amahoteli meza yujuje ibisabwa ku ruhando mpuzamahanga yarubatswe, amazu y’imiturirwa mu mujyi wa Musanze azamurwa buri munsi, imihanda myiza yarubatswe, ntibagiwe n’umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, ni umudugudu w’igikundiro wubatse na wo mu musaruro dukura mu bukerarugendo”.

Arongera ati “Hari amashuri meza, hari ibigo nderabuzima, hakiyongeraho n’agakiriro kagezweho kubatswe, ibyo byose biva mu musaruro uva muri Pariki y’ibirunga”.

Abaturiye Pariki y’Ibirunga bagabirwa inka

Uwo muyobozi kandi yavuze ko kuba igikorwa cyo kwita izina abana b’ingagi kibera buri mwaka mu Ntara y’Amajyaruguru, ko ari ishema ku bahatuye bikabaha n’amahirwe yo gusurwa n’abashyitsi benshi baturutse mu mpande zinyuranye z’isi, bikaba n’umwanya wo kuzirikana uruhare rw’ingagi ziba muri Pariki y’Ibirunga zikomeje kuzanira iterambere Intara y’Amajyaruguru n’Igihugu muri rusange.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente witabiriye uwo muhango, yanyuzwe n’urugwiro abaturage bagaragarije abashyitsi bitabiriye umuhango wo kwita izina, ashimira abaturiye Pariki ku ruhare bagira mu kubungabunga umutekano w’ingagi.

Yibukije kandi abaturage uruhare rwabo mu gukomeza kubungabunga izo ngagi zikomeje kuzamura iterambere ry’igihugu, aho yavuze ko ingagi ziri mu nyamaswa ku isi zigenda zikendera, ababwira ko Guverinoma y’u Rwanda itazahwema kubashakira icyabateza imbere.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye ‘Kwita Izina Gala Night’

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 04 Nzeri 2022, muri Intare Arena, bitabiriye Igitaramo cyiswe Kwita Izina Gala Night. Perezida Kagame na Madamu, bitabiriye icyo gitaramo mu rwego rwo kwizihiza ku nshuro ya 18, umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi 20 bavutse mu mezi 12 ashize. Nk’uko tubikesha urubuga rwa Twitter rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu. Ku wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022 ni bwo […]

todaySeptember 5, 2022 80

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%