Perezida w’urukiko rwikirenga rwa Mozambique, Adelino Manuel Muchanga ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa polisi muri Mozambique (IGP) Bernardino Rafael basuye tumwe mu turere ahari ingabo z’u Rwanda.
Ni uruzinduko bakoze ku wa Kabiri tariki 06 Nzeri,mu turere twa Mocimboa da Praia na Palma aho inzego z’umutekano z’u Rwanda zatangiriye ibikorwa bihuriweho kuva muri Nyakanga 2021.
Aba bayobozi bashimye ingabo zihuriweho ku bwo kubungabunga umutekano mu ntara ya Cabo Delgado ndetse bizeye badashidikanya ko inzego z’ubutabera zizatangira gukora neza kubera ko umutekano kugeza wamaze kuba mwiza.
Nyuma y’uko inzego z’umutekano z’u Rwanda, zigize uruhare mu guhashya imitwe y’ibyihebe mu ntara ya Cabo Delgado, kugeza ubu tumwe mu duce tw’iyi ntara dufite amahoro n’umutekano.
Akarere ka Mocimboa da Praia no mu nkengero zako, kuva muri Kamena uyu mwaka abarenga 2630 basubiye mu ngo zabo, babifashijwemo n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda zirimo Ingabo na Polisi boherejwe muri Mozambique muri Nyakanga 2021, mu bikorwa byo gufasha inzego z’umutekano z’icyo gihugu kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, yari yugarijwe n’ibyihebe.
Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022, yakiriye mugenzi we wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, uri mu Rwanda aho yitabiriye inama ya AGRF2022. Umukuru w'Igihugu kandi yakiriye Philip Mpango, Visi Perezida wa Tanzania, nawe witabiriye Inama y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi, AGRF2022. Ibiganiro bya Perezida Kagame n’aba bayobozi byibanze cyane cyane ku mubano w’ibihugu ndetse n’ibyarushaho gushimangirwa, birebana cyane n’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika ndetse […]
Post comments (0)