Inkuru Nyamukuru

IBUKA ntiyishimiye irekurwa rya Bucyibaruta wahamijwe Jenoside

todaySeptember 14, 2022 104

Background
share close

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IBUKA), watangaje ko utishimiye irekurwa rya Laurent Bucyibaruta, warekuwe by’Agateganyo n’urukiko rw’i Paris mu Bufaransa.

Bucyibaruta Laurent

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Naphtal Ahishakiye, avuga ko bamenye amakuru y’irekurwa rya Bucyibaruta, ariko ko bitigeze bishimisha abarokotse Jenoside yakorwe Abatutsi muri Mata 1994, kuko ari ikintu kitumvika ku muntu wahamijwe ibyaha bya Jenoside.

Ahishakiye avuga ko iki cyemezo kirimo kubogama kandi urukiko rwirengagije ko Bucyibaruta agomba kuryozwa ibyo yakoze muri Jenoside.

Ati “N’ubwo ubutabera bw’u Bufaransa bwamurekuye, bwirengagije icyemezo cy’urukiko rwamukatiye kandi kuba arwaye ntibivuze ko atagomba gukora igihano cye. Ku mpamvu zatanzwe zo kwivuza n’ubusaza ntabwo zumvikana, kuko muri za Gereza hagomba kuba hari ubuvuzi bwo kwita ku bahafungiye.”

IBUKA irifuza ko Bucyibaruta yaguma muri gereza akitabwaho mu burwayi bwe ndetse no mu busaza bwe.

Ati “Jenoside abantu ntibakwiye kuyigoragoreza ibihano kandi ntibikwiye kugoragozwa ku muntu wayihamijwe akanakatirwa, nyuma ukumva ko yarekuwe kandi impamvu zitangwa ukumva zidafatika, zitanafite ishingiro”.

Alain Gauthier, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango iharanira ko abagize uruhare muri Jenoside bakurikiranwa (CPCR), yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe mu gihe hagitegerejwe icyemezo cy’ubujurire Bucyibaruta yatanze.

N’ubwo Bucyibaruta yafunguwe by’agateganyo, Alain Gauthier yavuze ko nta nyandiko y’icyemezo cyagendeweho yabonye, agakeka ko bishoboka ko ubutabera bw’u Bufaransa bwamufunguye by’agateganyo kubera ikibazo cy’uburwayi yakunze kugaragaza, kuko kuva yagezwa muri gereza yakunze kujyanwa kwa muganga kenshi.

Alain Gauthier yatangaje ko kurekura Bucyibaruta biteye impungenge kuko atizeye ko impamvu zatanzwe n’ubucamanza bwo mu Bufaransa zaba arizo koko, ahubwo bikaba urwitwazo rw’uko adashaka gukora igihano yakatiwe cy’imyaka 20.

Nta cyizere ko kurekurwa by’agateganyo kwa Bucyibaruta bizatanga ubutaberabera, kuko Alain Gauthier avuga ko ari imbogamizi ikomeye mu gihe ategereje ubujurire kuko bukunda gutinda bukamara imyaka ibiri ishobora no kurenga.

Atanga urugero rwa Pascal Simbikangwa, Tito Barahira na Octavien Ngenzi batangarijwe icyemezo ku bujurire bwabo nyuma y’imyaka ibiri.

Bucyibaruta yahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Gikongoro yayoboraga. Yashinjwe ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu.

Ibyaha yahamijwe bishingiye ku nama ziswe iz’umutekano zirimo izo yategetse ko zikorwa cyangwa izo yitabiriye, bivugwa ko zateguriwemo umugambi wo kwica Abatutsi bo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

Bucyibaruta ashinjwa gushishikariza Abatutsi guhungira mu cyahoze ari ishuri ry’imyuga rya Murambi, abizeza ko nibahagera azabaha ubuhungiro, ibiribwa, amazi n’uburinzi nyamara bakaza kuhicirwa.

Yashinjwaga kandi kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’abatutsi barenga 90 bigaga ku ishuri ryisumbuye rya Marie Merci ry’i Kibeho ku ya 7 Gicurasi 1994.

Yabanje guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko mu 1997 ahungira mu Bufaransa kugeza n’ubu.

Bucyibaruta Laurent yavukiye i Musange mu 1944. Yabaye Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro kuva ku wa 4 Nyakanga 1992 kugera muri Nyakanga 1994, ashinjwa kuba ku isonga mu bateguye n’abayoboye ubwicanyi bwabereye aho muri Gikongoro

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga byinjije arenga miliyari 640Frw

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB), cyatangaje ko ibyoherejwe byinjirije u Rwanda miliyoni zisaga 640.9 z’Amadolari y’Amerika (Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 663), mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022. Ibi biri muri raporo NAEB yashyize ahagaragara ku wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022, yerekana ko habayeho inyongera haba mu musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, ibyoherejwe mu mahanga ndetse n’ingano y’amafaranga byinjirije u Rwanda, hagati ya […]

todaySeptember 14, 2022 44

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%