Inkuru Nyamukuru

Kenya: Perezida Kagame yashimye uko ihererekanya ry’ubutegetsi ryagenze

todaySeptember 14, 2022 53

Background
share close

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Paul Kagame yanditse avuga ko yishimiye kwifatanya n’abaturage ba Kenya, ndetse n’abandi bayobozi mu muhango w’irahira rya Perezida mushya w’iki Gihugu, William Ruto, ndetse n’uko guhererekanya ubutegetsi n’uwo yasimbuye, byabaye mu mahoro.

William Ruto arahirira kuyobora Kenya

Ubwo butumwa bugira buti “Byari iby’agaciro kwifatanya n’Abanya-Kenya ndetse n’abandi bayobozi, mu muhango wo kurahira ndetse n’ihererekanyabubasha kwa Perezida mushya, William Ruto na Perezida asimbuye Uhuru Kenyatta. Ndashima abayobozi bombi n’abaturage ba Kenya kuba uyu muhango wabaye mu mahoro ndetse n’ubufatanye bwahazaza”.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, nyuma y’uwo muhango.

Uyu muhango witabiriwe n’Abakuru b’ibihugu batandukanye barimo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Felix Tshisekedi wa DRC, Dennis Sassou Nguesso wa Congo Brazaville na Samia Suluhu Hassan wa Tanzania.

Perezida Kagame hamwe n’abandi Bakuru b’ibihugu, mu irahira rya William Ruto

Mu bandi banyacyubahiro bawitabiriye kandi harimo Lazarus Chakwera uyobora Malawi, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo, Perezida wa Somalia Hassan Sheikh Mohamud, Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh, Julius Maada Biao wa Sierra Leonne, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed na Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, Mousaa Faki Mahammat.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umunyarwanda w’imyaka 29 yagizwe umwarimu muri kaminuza ya MIT

Kaminuza ya Massachusetts yo muri Amerika iri mu zikomeye ku Isi, yigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga yashyizeho umushakashatsi muri siyansi w’umunyarwanda ufite imyaka 29 y’amavuko nk’umwarimu mu ishami rya siyansi aho azakora nk’umwarimu wungirije, akaba ari na we uzaba ari we mwirabura wenyine uri kuri urwo rwego muri iryo shami. Professor Aristide Gumyusenge w’imyaka 29 y’amavuko Dr Aristide Gumyusenge ni umushakashatsi muri Siyansi n’umwenjiniyeri mu bijyanye n’ibikoresho byo muri siyansi (materials) aho […]

todaySeptember 14, 2022 134

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%