Ruhango: RIB yafashe ukekwaho gutwika imodoka ya Gitifu w’Umurenge
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko rwafashe uwitwa Rutagengwa Alexis ukekwaho gutwika imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango. Abatabaye bahagobotse imodoka itarashya cyane ngo yangirike bikabije Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira Thierry, yemereye Kigali Today ko uwo mugabo w’imyaka 28 yafatiwe mu Karere ka Ruhango igendeye ku makuru yatanzwe n’abamubonye. Tariki 02 Nzeri 2022, nibwo RIB yafunze Rutagengwa Alexis, akurikiranyweho icyaha cyo gutwika imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango […]
Post comments (0)