Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) mu Karere ka Rubavu, ku wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri, ryafashe abantu batatu bari binjije mu gihugu ibicuruzwa bitandukanye bya magendu, babikuye mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).
Aba bafatanywe izi magendu bakoresheje inzira zitemewe zizwi nka Panya, bakaba bafatirwa mu murenge wa Gisenyi, Akagali ka Mbugangari, Umudugudu wa Rurembo.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko abafashwe ari Nyobotsimana Bihangamanwa, Uwizeyimana Kesie, na Ndori Safari.
Yagize ati: “Bari bafite magendu y’ibicuruzwa bitandukanye birimo Inkweto za caguwa imiguru 101, ibiro 30 by’imyenda ya caguwa, amasashe atemewe gukoreshwa mu Rwanda 3800, amata yo mu bwoko bwa Nido, inzoga z’ubwoko butandukanye zirimo Simba waragi amacupa 14, na rikeri zo mu bwoko bwa Savanna amacupa 24. Bafatanywe kandi ibirungo byifashishwa mu guteka byitwa Onja udupaki 180, ndetse n’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu amacupa 24.”
CIP Rukundo yakomeje avuga ko ibikorwa byo gufata aba bose byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage batuye mu Mudugudu wa Rurembo.
Ati: “Abaturage nibo bahamagaye Polisi ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro ko hari abantu batatu binjiza mu gihugu ibicuruzwa bya magendu babikuye mu gihugu cya Kongo, kandi ko ibyo bikorwa babikora mu masaha ya nijoro bakanyura mu nzira zitemwe (Panya).”
Yakomeje agira ati: “Polisi yahise itangira ibikorwa byo kubafata, abapolisi bageze mu rugo rw’uwitwa Uwizeyimana Kesie no murugo rwa Safari Ndori bahasanga biriya bicuruzwa byose twavuze haruguru, bemera ko ari ibyabo ndetse ko banafatanya na Nyobotsimana Bihangamanywa nawe washakishijwe arafatwa, bose bahita bafungwa.”
CIP Rukundo yihanangirije abantu bose cyane cyane abaturiye imipaka kureka kwishora mu bikorwa byo kwinjiza magendu mu gihugu kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko, anabibutsa ko Polisi itazahwema kubafata kuko magendu imunga ubukungu bw’igihugu.
Major General Vincent Nyakarundi Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu ngabo z’u Rwanda RDF, yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UNMISS) muri Sudani y'Epfo. Maj Gen Vincent, yasuye Ingabo z'u Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 14 Nzeri 2022, ku birindiro bikuru biri i Durupi mu murwa mukuru wa Sudani y'Epfo, Juba. Ku ya 26 Kanama 2022, Ingabo z’u Rwanda zo muri Rwanbatt-3 n’umutwe w’Ingabo […]
Post comments (0)