Inkuru Nyamukuru

Ruhango: RIB yafashe ukekwaho gutwika imodoka ya Gitifu w’Umurenge

todaySeptember 14, 2022 94

Background
share close

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko rwafashe uwitwa Rutagengwa Alexis ukekwaho gutwika imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango.

Abatabaye bahagobotse imodoka itarashya cyane ngo yangirike bikabije

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira Thierry, yemereye Kigali Today ko uwo mugabo w’imyaka 28 yafatiwe mu Karere ka Ruhango igendeye ku makuru yatanzwe n’abamubonye.

Tariki 02 Nzeri 2022, nibwo RIB yafunze Rutagengwa Alexis, akurikiranyweho icyaha cyo gutwika imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango ayisanze aho yari iparitse.

RIB itangaza ko ibyo yaba yarabikoze kuko ngo yari yasenyewe inzu yubakaga mu buryo butemewe, agatwika imodoka y’umuyobozi ashaka kwihimura.

Ibyo byabereye mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Nyamagana, Umudugudu wa Butara tariki ya 04/01/2022, hakaba hari hashize amezi umunani Rutagengwa ashakishwa.

RIB itangaza ko Rutagengwa amaze gukora icyo gikorwa cyo gutwika imodoka yahise acika, ariko aza gufatwa dosiye ye ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha tariki ya 05/09/2022.

Rutagengwa akurikiranyweho icyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu cyangwa ahandi hantu.

Icyo cyaha gihanwa n’ingingo ya 180 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Icyo gihano ni Igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 3,000,000 frw ariko atarenze 5,000,000 FRW.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

IBUKA ntiyishimiye irekurwa rya Bucyibaruta wahamijwe Jenoside

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IBUKA), watangaje ko utishimiye irekurwa rya Laurent Bucyibaruta, warekuwe by’Agateganyo n’urukiko rw’i Paris mu Bufaransa. Bucyibaruta Laurent Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Naphtal Ahishakiye, avuga ko bamenye amakuru y’irekurwa rya Bucyibaruta, ariko ko bitigeze bishimisha abarokotse Jenoside yakorwe Abatutsi muri Mata 1994, kuko ari ikintu kitumvika ku muntu wahamijwe ibyaha bya Jenoside. Ahishakiye avuga ko iki cyemezo kirimo kubogama kandi urukiko rwirengagije […]

todaySeptember 14, 2022 104

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%