Inkuru Nyamukuru

Abapolisi 27 basoje amahugurwa y’ibanze ajyanye no gucunga umutekano wo mu mazi

todaySeptember 17, 2022 125

Background
share close

Abapolisi 27 bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gucunga umutekano wo mu mazi (Police Marine Unit) basoje amahugurwa y’ibanze yaberaga mu kiyaga cya Kivu mu gihe cy’amezi abiri.

Muri aya mahugurwa yasojwe ku wa kane tariki 15 Nzeri, yitabiriwe n’abapolisi batangiye akazi muri iri shami, bahawe ubumenyi mu bijyanye no gucunga umutekano wo mu mazi, harimo ubumenyi bw’ibanze ku mutekano wo mu mazi, Ubutabazi bw’ibanze,  Kwirwanaho no gutabara uwarohamye mu mazi, ubumenyi bwo koga, gufunga no gufungura ubwato, imiterere n’imikorere ya moteri y’ubwato n’andi atandukanye.

Umuyobozi w’ishami rya Marine, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye, ubwo yasozaga amahugurwa mu Karere ka Rubavu, yibukije abasoje amahugurwa ko bafite inshingano zo kubungabunga umutekano w’amazi.

Yagize ati: “Aya mahugurwa y’ibanze yateguwe kugira ngo abapolisi bagire ubumenyi n’ubushobozi bwo  gusohoza neza inshingano zabo za buri munsi zijyanye no kubungabunga umutekano wo mu mazi  bityo bakabasha guhangana n’icyo ari cyo cyose gishobora kuwuhungabanya ndetse no kubasha kurokora ubuzima”.

Yabashimiye ubwitange n’umurava bagaragaje mu gihe cy’amahugurwa, abasaba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no guharanira gushyira mu bikorwa ibyo bize mu rwego rwo kubungabunga umutekano n’ituze ku bakoresha amazi magari.

Yabibukije ko iyi ari intangiriro ko hakiri amahugurwa menshi abategereje imbere.

Police Marine ni rimwe mu mashami ya Polisi y’u Rwanda rifite inshingano zitandukanye zirimo; kubungabunga umutekano mu mazi mu Rwanda, gukangurira abaturage kwirinda ibyaha bikorerwa mu mazi binyujijwe mu bukangurambaga bugamije  gukumira ibyaha bikorerwa mu mazi n’impfu za hato na hato ziterwa ahanini n’ikoreshwa ry’amazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’uburangare.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidari y’ishimwe

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Santrafurika (MINUSCA), zibarizwa muri Level II Hospital na Rwanda Battle Group IV, zambitswe imidari y’ishimwe. Uyu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022 i Bria, mu Ntara ya Haute-Kotto, mu rwego rwo kubashimira uruhare rwabo mu kubungabunga amahoro. Ingabo z’u Rwanda zahawe iyi midali mu gushimirwa ubuhanga n’ubunyamwuga zagaragaje, mu gusohoza inshingano zo kuzana no kwimakaza […]

todaySeptember 17, 2022 57

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%