Inkuru Nyamukuru

BK yateguye igitaramo gihuriwemo n’abahanzi b’injyana ya Hip Hop

todaySeptember 17, 2022 89

Background
share close

Banki ya Kigali (BK) yateguye igitaramo gihuriwemo n’abahanzi bakora injana ya Rap/Hip Hop, mu rwego rwo guteza imbere uruhando rwa muzika by’umwihariko urubyiruko rukora umuziki.

Abahanzi b’injyana ya Hip Hop bazasusurutsa abakunzi babo muri BK Arena

Ni igitaramo cyishwe ‘Rap City Season 1’ giteganyijwe kubera muri BK Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022, aho imiryango izafungurwa guhera saa kumi z’umugoroba, kikazaba gihuriwemo n’abahanzi bakora injyana ya Hip Hop, barimo Bull Dog, Rider Man, Odda Pacy, Ishi Kevin n’abandi.

Ni mu rwego rwo kumurika ku mugaragaro BK Arena, kuva yatangira kwitwa iryo zina nyuma y’amasezerano QA Venue Solutions yagiranye na Banki ya Kigai ndetse na Leta y’u Rwanda tariki 23 Gicurasi 2022, yo guhindurira izina inyubako y’imyidagaduro yari izwi nka Kigali Arena ikitwa BK Arena.

Kimwe mu byari bigamijwe muri aya masezerano ni uguteza imbere uruhando rwa muzika, hagamijwe kuzamura urubyiruko rukora umuziki no kugira ngo bisange muri BK Arena.

Abakozi ba BK n’abahanzi mu kiganiro n’abanyamakuru

Umuyobozi wungirije wa QA Venue Solutions, Aaron Gaga, avuga ko kuva igihe amasezerano yasinyiwe kugera uyu munsi byatumye ibiciro bigabanuka.

Ati “Ibiciro abantu bishyuraga kugira ngo bashobore kuba bakodesha iyi nyubako, byaragabanutse ku kigero kinini cyane kirenze 60%, bikaba ari ingaruka z’uko aya masezerano yasinywe. Ntabwo byagarukiye aho, niyo mpamvu turimo kwiyegereza uruganda rw’imyidagaduro, ariko cyane cyane kuri iyi nshuro tukaba by’umwihariko tugiye gukora igitaramo cy’amateka cya Hip Hop cyitwa Rap City”.

Umukozi wa BK ushinzwe itumanaho, Bob Rutarindwa, avuga ko mu rwego rwo kwegereza Abanyarwanda serivisi za BK, bahisemo gukorana na AQ Venue Solutions by’umwihariko urubyiruko.

Ati “Iyo urebye mu gihugu cyacu urubyiruko nirwo rufite umubare munini, ariko ugasanga serivisi za Banki ntazo bafite. Twagize ngo tubegere, tubegereze izo serivisi kandi biboroheye, ni muri ubwo buryo twagize tuti urubyiruko kugira ngo urwegere ni uko ujya mu bintu bakunda, bakora, bakunda siporo, imyidagaduro, kandi nta handi wabikura uretse muri BK Arena”.

Ni muri urwo rwego BK yashyizeho ikarita yitwa BK Arena Prepaid Card izajya ikoreshwa kugira ngo uyifite bimworohereze kwinjira muri BK Arena, mu gihe harimo ibitaramo cyangwa imikino itandukanye kuko uyifite azajya yinjirizwa ku giciro kiri hasi.

Ikarita ya BK Arena Prepaid Card igurwa amafaranga y’u Rwanda 5,000 ariko umuntu agahita ayasubizwa ku ikarita ye, ku buryo ashobora kuyaguramo ikindi kintu.

Bull Dog nk’umwe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo cya Rap City, avuga ko batigeze bagira amahirwe yo kubona igitaramo gikorewe ahantu hanini, bahuriramo bose nk’abahanzi bakora injana ya Hip Hop, uyu akaba ariwo mwanya wo kwereka Abakunzi ko Hip Hop ko ari ubuzima.

Gatsinzi Emery benshi Bazi nka Riderman

Rideman ati “Ni ibintu byiza kubona tugiye guhura turi abaraperi gusa, ari igitaramo cya Hip Hop, bisobanuye ikintu kinini kuba tugiye guhurira ku rubyiniro dukora ibyo dukunda, tunabigeza ku babikunda. Turashimira BK ku gitekerezo nk’iki, abantu badukurikirana twabasaba ko bazitabira igitaramo, abakunda Hip Hop, Rap bazaze dutaramane”.

Gutunga BK Arena Prepaid Card ntabwo bisaba kuba ufite konte muri BK, kuko n’utayifite ashobora gutunga iyo karita kandi ikaba ishobora gukorerwaho n’ibindi bitandukanye, nko kuyiguriraho ibindi bintu bitandukanye mu maguriro manini azwi nka ‘Super Market’.

Bull Dogg
Ish Kevin
Odda Pacy

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Murasira yakiriye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda

Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, mu biro bye yakiriye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, H.E Antoine Anfré, ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo ku kimihurura. Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, rwatangaje ko Amb Antoine Anfré, yari aherekejwe na Col Nicolas Dufour, ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda. Mu biganiro aba bayobozi bagiranye kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, byibanze ku […]

todaySeptember 17, 2022 92

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%