Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Umujyi wa New York

todaySeptember 17, 2022 77

Background
share close

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, yahuye ndetse anaganira n’Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Eric Adams.

Perezida Kagame na Adams, bagiranye ibiganiro ku mahirwe y’ubufatanye kimwe n’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, hamwe na gahunda zigamije kwishakamo ibisubizo mu kwihangira udushya harimo Umuganda n’umunsi wahariwe siporo rusange, Car Free Day.

Perezida Kagame ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye Inama ya 77 y’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye izabera i New York mu cyumweru gitaha. Izaba yiga ku buryo bwo guhangana n’ibibazo bibangamiye ikiremwamuntu muri iki gihe.

Umukuru w’Igihugu muri ibi biganiro yari aherekejwe na Ambasaderi uhoraho w’u Rwanda mu muryango w’Abibumbye, Claver Gatete, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishizwe kwihutisha iterambere (RDB), Clare Akamanzi n’abandi.

Bimwe mu bikorwa by’Inama ya 77 y’Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye (UNGA 77), byatangiye ku wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2022.

Ni mu gihe umunsi wa mbere w’ibiganiro rusange byo ku rwego rwo hejuru, byitabiriwe n’abakuru b’ibihugu baturutse hirya no hino ku Isi, uteganyinjwe ku wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022.

Iyi nama ya 77 y’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, izasozwa ku itariki 27 Nzeri 2022.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abanyarwanda banze guheranwa n’amateka mabi bahitamo kwiyubaka no kunga ubumwe – Madamu Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame mu kiganiro yatanze ku mugoroba wa tariki 15 Nzeri 2022, aho ari mu ruzinduko muri Suède, yagaragaje ubudaheranwa Abanyarwanda bagize, bikababera umusingi mu kwiyubaka nyuma y’icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo, ryatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Iki kiganiro yagitangiye mu murwa Mukuru wa Suède, Stockholm, cyitabiriwe n’abantu batandukanye, barimo Abanyarwanda baba muri Suède ndetse n’abandi baturutse muri Norvège, Denmark, Finlande, u Bufaransa, u Bubiligi, Leta Zunze […]

todaySeptember 17, 2022 72

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%