Inzego za Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Repubulika ya Bénin ziyemeje guteza imbere ubufatanye mu bikorwa bitandukanye birebana no gucunga umutekano.
Ibi ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, tariki 16 Nzeri, i Kigali nyuma yo gushyirwaho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’ u Rwanda, IGP Dan Munyuza na IGP Soumaila Allabi Yaya, Umuyobobozi Mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Benin.
IGP Soumaila Allabi Yaya n’intumwa ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itanu kuva ku Cyumweru, ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda IGP Munyuza.
Uru ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye mu bikorwa bitandukanye hagati y’inzego zombi za polisi, harimo no guhangana n’iterabwoba rikunze kugaragara mu bibazo byugarije umugabane ndetse n’Isi yose.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’impande zombi, rivuga ko “Inzego za Polisi hagati y’ibihugu byombi ziyemeje gushimangira ubufatanye mu guharanira amahoro n’umutekano by’abaturage b’ibihugu byombi”
Iri tangazo ryerekana kandi ubushake bwo gushakira hamwe inzira zishobora kugeza umubano ku rwego rwo hejuru.
Mu nama yahuje impande zombi yabaye ku wa mbere iyobowe n’abayobozi ba Polisi bombi, baganiriye ku bibazo bitandukanye bifitanye isano n’inyungu rusange, zirimo ibijyanye n’amahugurwa, gusangira ubunararibonye, ubumenyi n’ubunyamwuga, mu rwego rwo ku gukomeza umurunga w’ubufatanye watangijwe n’abakuru b’ibihugu byombi.
Mu ruzinduko rwe rw’akazi mu Rwanda, IGP Yaya yasuye ibigo bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda birimo Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari, Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze, Icyicaro cya Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Ikigo gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba giherereye i Mayange, Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga cya Kigali n’ahandi.
Abahinzi b’imboga mu Karere ka Rubavu bahangayikishijwe no kubona isoko ry’ibitungu bejeje nk’uko ryabuze mu 2020 bagahomba, none bamwe bakavuga ko bafite ubwoba ko bashobora kubihingiraho. Ibitunguru byaheze mu mirima kubera kubura isoko Akarere ka Rubavu kasabye abacuruzi b’imboga n’ibirungo, kugura ibitunguru byo muri ako karere byabuze isoko, nk’uko bigaragara mu butumwa kanyujije kuri twitter. Kagize gati "Niba uri umucuruzi w’imboga n’ibirungo turabarangira aho warangurira. Ibitunguru bireze mu murenge ya […]
Post comments (0)