Inkuru Nyamukuru

Mozambique: Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’abaturage mu muganda

todaySeptember 18, 2022 52

Background
share close

Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022, zafatanyije n’abaturage mu bikorwa by’umuganda.

Iki gikorwa cy’umuganda cyabaye mu rwego rwo gusukura ishuri ribanza rya Milamba, riherereye mu Karere ka Mocimboa da Praia.

Uretse inzego z’umutekano n’abaturage, uyu muganda witabiriwe kandi na Polisi y’Igihugu cya Mozambique.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Mocimboa da Praia, SP Alberto Mussa Elias, yashishikarije abaturage kwigira kuri ibi bikorwa by’umuganda bakagira uruhare mu gusukura aho batuye, ndetse no kurengera ibidukikije no kongera kubaka ibikorwa remezo byangijwe n’iterabwoba.

Akarere ka Mocímboa da Praia niko ka mbere kagabwemo ibitero by’iterabwoba mu 2017, ndetse niho hari ibirindiro bikomeye by’imitwe y’iterabwoba igendera ku mahame ya kisilamu.

Nyuma y’aho inzego z’umutekano z’u Rwanda zigereye mu Ntara ya Cabo Delgado iri mu majyaruguru ya Mozambique, by’umwihariko mu Karere ka Mocimboa da Praia, zagize uruhare rukomeye mu guhashya ibikorwa by’iterabwoba zigarura ituze n’umutekano.

Ibi byatumye bamwe mu baturage bari barakuwe mu byabo n’ibyihebe batangira gutahuka bava mu nkambi nini bari bacumbikiwemo. Byose ku bufasha bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Muri uku kwezi, Guverinoma ya Mozambique yatangaje ko abaturage 9000 bari baravuye mu byabo kubera ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba mu Karere ka Mocímboa da Praia, basubijwe mu byabo nyuma y’ingamba zo guhashya ibyo byihebe no kugarura umutekano, ndetse ngo uduce twose dufite ituze.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

NYAMAGABE: Batandatu bafatanywe ibiro 200 by’imyenda ya caguwa

Polisi y'u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) ku wa Gatanu, tariki ya 16 Nzeri, ryafatiye mu Karere ka Nyamagabe, ibiro 200 by'imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu iturutse mu gihugu cy'abaturanyi cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC). Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage. Yagize ati:" Hagendewe ku […]

todaySeptember 18, 2022 91

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%