Uko u Rwanda rugenda rukataza mu iterambere, ni na ko amashanyarazi agezwa henshi no kuri benshi, haba mu mijyi ndetse no mu byaro. Ubu ingo zisaga 73% zifite amashanyarazi.
Ikimenyetso kiburira gishyirwa ku nkingi z’amashanyarazi
Imibare igaragaza ko mu ngo 73% zifite amashanyarazi mu Rwanda, izirenga 51% zifite akomoka ku muyoboro rusange. Ibi bivuze ko imiyoboro y’amashanyarazi imaze kubakwa hirya no hino mu gihugu imaze kugera henshi mu gihugu, iyakwirakwiza mu bice bitandukanye.
REG iherutse kugaragaza ko ubu nta Murenge n’umwe utagerwamo n’imiyoboro y’amashanyarazi, ndetse igaragaza ko ubu intego ari ukugeza imiyoboro byibura muri buri Kagari.
Uko imiyoboro y’amashanyarazi yubakwa ku bwinshi rero, ni nako abayituriye bakangurirwa kwirinda kuyikiniraho cyangwa gukora ku nsinga ziyigize, kuko amashanyarazi arimo aba ari menshi, akinishijwe yateza impanuka zikomeye zavamo n’impfu.
Fred Kagabo, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’amashanyarazi muri REG birimo gukwirakwiza, gusana, kwagura no kugenzura ibikorwa remezo by’amashanyarazi
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’amashanyarazi muri REG birimo gukwirakwiza, gusana, kwagura no kugenzura ibikorwa remezo by’amashanyarazi, Bwana Fred Kagabo, avuga ko nta muntu ukwiye gukinisha insinga z’amashanyarazi cyangwa inkingi ziyakwirakwiza kabone n’ubwo umuriro waba wagiye.
Ati: “Rwose turasaba buri wese ushyira amashanyarazi mu nzu ye kutanyuza ahabonetse hose insinga. Hari n’aho twabonye bazanikaho imyenda. Ibi ni ukwikururira ibyago rwose. Ntabwo byemewe na gato kwanika imyenda ku nsinga z’amashanyarazi, kuko bishobora kuvamo impanuka ziganisha no ku rupfu”.
Avuga ko hari n’abiyita abahigi babeshya abaturage bakabibira amashanyarazi cyangwa bakayabakururira mu buryo butemewe rwihishwa.
Ati: “abahigi bo amategeko arabashaka akanabahana iyo bafashwe, ariko abaturage na bo bakwiye kumenya ko kwiyambaza umuhigi ari ukwikururira ibyago. Ibyo agushyiriye mu nzu akenshi biba biregetse bidakomeye. Aragenda akazana insinga akuye aho abonye zitujuje ubuziranenge, akenshi usanga ziba zaribwe ku miyoboro yacu y’amashanyarazi zarangiritse, agashyiraho, wabona byaka ukamuha amafaranga. Aba agusigiye umutego uzagushibukana igihe utazi, ukaguteza impanuka zatwika ibyawe zikanahitana abawe.”
Akomeza avuga ko igihe hari ufashwe n’amashanyarazi kizira kumukoraho.
Ati: “Kirazira gukora ku wafashwe n’amashanyarazi kuko nawe wahita ufatwa. Ahubwo icyo wakora, niba icyatumye afatwa gicometse, wagicomokora cyangwa ugakupa umuriro kuri “fizibule”. Bitabaye ibyo, ihutire guhamagara REG kuri 2727 cyangwa Polisi y’u Rwanda kuri 111.”
Itsinda ry’abaririmbyi ryo muri Kenya, Sauti Sol, ritegerejwe i Kigali kuri uyu wa Kane mu gitaramo kizabera muri BK Arena, kizabanzirizwa n’imikino ya Basket. Sauti Sol irasesekara i Kigali kuri uyu wa kane Ni igitaramo cyateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), mu rwego rwo gususurutsa Abanyarwanda n’abandi bazitabira umukino ngarukamwaka, uhuza intoranywa muri shampiyona uzwi nka (RBL All Star game). Nk’uko byatangajwe n’iri shyirahamwe mu cyumweru gishize, uyu […]
Post comments (0)