Inkuru Nyamukuru

DIGP Ujeneza yitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y’abapolisi muri Mozambique

todaySeptember 20, 2022 45

Background
share close

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, ku wa Mbere, tariki ya 19 Nzeri, yitabiriye umuhango wo gusoza icyiciro cya 42 cy’abapolisi basoje amahugurwa y’ibanze muri Mozambique.

DIGP Ujeneza yitabiriye uyu muhango ku butumire bw’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Mozambique, IGP Bernadino Rafael.

Abapolisi basoje ayo mahugurwa bagera ku bihumbi 11 barimo abagore ibihumbi 4.

Ni umuhango wabereye mu ishuri ry’amahugurwa rya Escola practical Matalana riherereye murwa Mukuru Maputo.

Uwo muhango wayobowe na Perezida wa Repubulika ya Mozambique, Phillipe Nyusi, wanitabiriwe na Minisitiri w’Umutekano akaba na Minisitiri ufite ibikorwa bya Polisi mu nshingano, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Mozambique, Minisitiri w’ingabo, Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique; Claude Nikobisanzwe n’abandi banyacyubahiro baturutse mu bihugu bitandukanye.

Uyu muhango Kandi witabiriwe n’abandi bayobozi ba Polisi bungirije bo mu bihugu bya Afurika y’epfo, Malawi, Zambia, Botswana, Eswatini, na Sao Tome et Principe.

Perezida Nyusi yashimiye ibihugu byitabiriye ubutumire bikohereza ababihagarariye muri uwo muhango.

Yasabye abasoje amahugurwa kuzashyira mu bikorwa inshingano barahiriye zo kurinda umutekano n’ituze rusange ry’abaturage ba Mozambique.

Yakomeje abasaba kuba maso, bagaharanira ubusugire n’ubwigenge bw’igihugu barwanya iterabwoba aho riva rikagera ndetse bagafasha imiryango yavanywe mu byabo naryo gutahuka bagasubirana uburenganzira bwabo n’ubw’imitungo yabo.

Perezida Nyusi yabakanguriye kurwanya ibyaha birimo ibifitanye isano n’iyezandonke n’ibyambukiranya imipaka.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2021, nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza ingabo n’abapolisi kwifatanya n’inzego z’umutekano zo muri Mozambique mu guhangana n’iterabwoba ryari ryarayogoje intara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru y’icyo gihugu kugeza ubu hakaba haragarutse agahenge ndetse n’abaturage bari barakuwe mu byabo bakaba baramaze gutahuka.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Uganda yemeje icyorezo gishya cya Ebola

Inzego z'ubuzima muri Uganda zemeje ko hadutse icyorezo gishya cya Ebola, cyahitanye umugabo w'imyaka 24, rwagati muri iki gihugu. Minisitiri w'ubuzima wa Uganda Jane Aceng mu kiganiro n'abanyamakuru ubwo yatangaza ko umuntu wanduye Ebola yapfuye Minisitiri w'ubuzima wa Uganda Jane Aceng yabwiye abanyamakuru ko uwo muntu yari yagaragaje ibimenyetso bya Ebola mbere yuko iyi ndwara imwica. Yari atuye mu cyaro cya Ngabano mu karere ka Mubende, kari ku ntera ya […]

todaySeptember 20, 2022 63

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%