Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge yafatanye uwitwa Mfitumukiza Marcel ufite imyaka 55 y’amavuko, amadorali y’Amerika y’amiganano angana n’igihumbi na maganatanu (US $1,500) agizwe n’inoti 20 zirimo 10 z’ijana n’izindi 10 za mirongo itanu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP), Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko Mfitumukiza yafashwe ku wa Mbere, tariki ya 19 Nzeri, agerageza kuyavunjisha kuri bimwe mu biro by’ivunjisha bikorera mu mudugudu w’Inyarurembo, akagari ka Kiyovu, mu murenge wa Nyarugenge, biturutse ku makuru yatanzwe n’umukozi waho.
Yagize ati:” Ahagana saa tanu z’amanywa, twahamagawe n’umukozi wo ku biro by’ivunjisha, atumenyesha ko hari umuntu ubazaniye inoti 20 z’amadorali y’amiganano ngo bazimuvunjire mu mafaranga y’u Rwanda. Hahise hatangira ibikorwa byo kumufata, nyuma yo gusanga afite amadorali y’Amerika y’amiganano igihumbi na Maganatanu, yahise afatwa arafungwa.”
Akimara gufatwa, Mfitumukiza yavuze ko yayahawe n’umugore azi ku izina rimwe rya Chantal utuye mu Karere ka Bugesera, bakaba barahuriye mu murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro nyuma yo kumurangirwa n’undi muntu atabashije kuvuga amazina ye, ngo akaba yari bumuhembe ibihumbi 500Frw nyuma yo kuyavunjisha.
CIP Twajamahoro yagarutse ku ngaruka z’amafaranga y’amiganano, haba k’uwayahawe no ku gihugu muri rusange atanga umuburo ku bishora muri bene ibi bikorwa.
Yagize ati:”Umucuruzi cyangwa undi muntu wishyuwe amafaranga y’amiganano bimutera igihombo kuko ayo mafaranga aba ahawe nta gaciro aba afite bityo bikamudindiza mu iterambere haba kuri we ndetse n’igihugu muri rusange. Turasaba abaturage cyane cyane urubyiruko gukura amaboko mu mufuka bagakora, bakirinda kwigana no gukwirakwiza amafaranga n’ibindi byaha kuko inzego z’umutekano ziri maso, bazafatwa ku bufatanye n’abaturage bagashyikirizwa ubutabera.
Abanyamurayngo ba RPF-Inkotanyi mu Karere ka Kamonyi biyemeje ko umwaka w’amashuri 2022-2023, abana bose bagomba gufatira amafunguro ku mashuri, mu rwego rwo kunoza politiki y’Igihugu y’ubukungu bushingiye ku burezi. Biyemeje ko abana bose bagaburirwa ku ishuri Chairman w’umuryango RPF-Inkotanyi mu Karere ka Kamonyi, Niyongira Ousiel, avuga ko kugira ngo iyo politiki igerweho bisaba ko abana bose bafatira amafunguro ku mashuri, kuko bituma biga neza kurushaho nta gutakaza umwanya cyangwa gusonza. […]
Post comments (0)