Inkuru Nyamukuru

Sahabo Hakim wa Lille n’abandi bakinnyi bashya bageze mu Mavubi (AMAFOTO)

todaySeptember 20, 2022 168

Background
share close

Abakinnyi bashya bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu “AMAVUBI” bamaze kugera muri Maroc aho baje kwifatanya n’abandi mu mikino ibiri ya gicuti iteganyijwe.

Hakim Sahabo ukinira Lille yo mu Bufaransa yageze mu mwiherero w’Amavubi

Ku wa Mbere tariki 19/09/2022, ikipe y’igihugu ‘AMAVUBI” yakiriye ikindi cyiciro cy’abakinnyi i Casablanca muri Maroc, barimo abakinnyi baje gukina bwa mbere mu ikipe y’igihugu.

Aba baje basanga abandi bari bahageze ku munsi w’ejo barimo abakina mu Rwanda usibye aba APR FC na AS Kigali zari zifite imikino mpuzamahanga, aba bahageze biyongereyeho na Rafael York ukina muri Sweden wahageze ejo nijoro.

Abakinnyi bageze mu mwiherero uyu munsi babimburiwe na Meddie Kagere ukina muri Tanzania wahageze ku i Saa ine za mu gitondo, aza gukurikirwa nyuma ya Saa Sita n’abandi bakinnyi barimo Sahabo Hakim ukinira Lille y’abatarengeje imyaka 19 mu Bufaransa, Sven Kalisa ukinira Etzella Ettelbruck yo mu cyiciro cya mbere muri Luxembourg, ndetse na Mutsinzi Ange ukinira Trofense yo muri Portugal na Muhire Kevin ukinira Al Yarmouk yo muri Kuwait.

IMYITOZO N’UMUKINO WA MBERE WA GICUTI

Ku wa Mbere abakinnyi bakoze imyitozo yo kongera imbaraga guhera 18h00 za Casablanca, bakaba bazakora imyitozo isanzwe ku munsi w’ejo ku kibuga “ROCHES NOIRES”, ari naho hazajya habera imyitozo.

Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda izakina umukino wa mbere na Guineé ku wa Gatanu tariki 23/09, ku i Saa Kumi za Casablanca ari zo 17h00 za Kigali, kuri “Barchid Stadium”3.

UKO ABANDI BAKINNYI BAZAHAGERA

Ku wa Mbere tariki 19/09/2022

• 17h00: Niyomugabo Claude, Fitina Omborenga, Mugunga Yves

Ku wa Kabiri tariki 20/09/2022

• 10h00: Ntwari Fiacre

• 14h00: Niyonzima Ally

• Emmanuel Imanishimwe

• 22h30: Steve Rubanguka & Habimana Glen

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

DIGP Ujeneza yitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y’abapolisi muri Mozambique

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe imiyoborere n'abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, ku wa Mbere, tariki ya 19 Nzeri, yitabiriye umuhango wo gusoza icyiciro cya 42 cy'abapolisi basoje amahugurwa y'ibanze muri Mozambique. DIGP Ujeneza yitabiriye uyu muhango ku butumire bw'Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Mozambique, IGP Bernadino Rafael. Abapolisi basoje ayo mahugurwa bagera ku bihumbi 11 barimo abagore ibihumbi 4. Ni umuhango wabereye mu ishuri ry'amahugurwa […]

todaySeptember 20, 2022 45

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%