Inkuru Nyamukuru

Sauti Sol izasusurutsa All Star game irasesekara i Kigali kuri uyu wa kane

todaySeptember 20, 2022 225

Background
share close

Itsinda ry’abaririmbyi ryo muri Kenya, Sauti Sol, ritegerejwe i Kigali kuri uyu wa Kane mu gitaramo kizabera muri BK Arena, kizabanzirizwa n’imikino ya Basket.

Sauti Sol irasesekara i Kigali kuri uyu wa kane

Ni igitaramo cyateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), mu rwego rwo gususurutsa Abanyarwanda n’abandi bazitabira umukino ngarukamwaka, uhuza intoranywa muri shampiyona uzwi nka (RBL All Star game).

Nk’uko byatangajwe n’iri shyirahamwe mu cyumweru gishize, uyu mukino w’uyu mwaka RBL ALL Star game 2022, uzaba ku itariki 24 Nzeri 2022, bityo ko abazitabira bose bazasusurutswa n’iri tsinda rikomeye muri Afurika.

Aba basore kandi bagarutse mu Rwanda nyuma y’iminsi micye bahavuye, mu muhango wo Kwita Izina wabaye ku wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022 mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

Si iri tsinda rya Sauti Sol rizasusurutsa abazaba bitabiriye uwo mukino gusa, kuko hazaba ahari n’abandi bahanzi b’Abanyarwanda bakomeye mu jyana zitandukanye barimo nka Christopher, Ish Kevin na DJ Marnaud Darius Capello akaba ariwe uzayobora ibirori abo bakunda kwita MC.

Sauti Sol bavuga ko iyo bari mu rwanda baba bari mu rugo

Biteganyijwe ko kuri uyu wa 2 tariki ya 20 Nzeri 2022, aribwo iri shyirahamwe riza gushyira ahagaragara abakinnyi 24 bayobowe n’abakapiteni, maze kuri uyu wa gatatu hakabaho gutora aho bazigabanya mu makipe 2.

Si uyu mukino uzaba wonyine kuko hari n’indi mikino ya Basketball izakinwa mu buryo bw’imyiyereko (demonstration) izawubanziriza, aho ku ikubitiro hazabanza umukino uzwi nka three on three 3×3 ndetse n’ibizwi nka slam Dunk.

Uko gahunda ziteye:

Ibirori nyirizina bizatangira ku isaa munani z’amanywa, aho hazabanza iyo myiyereko nk’uko twabigarutseho haruguru, nyuma guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba hakurikireho umukino nyirizina aho uzajya ubisikana n’umuziki wa DJ Marnaud ndetse n’abahanzi batandukanye, kugeza saa mbiri z’ijoro aho hazahita hafatwa iminota micye yo gutanga ibihembo no gutunganya ikibuga, maze ibi bihangane byose birimo na Sauti Sol bisesekare ku rubyiniro kugeza sita z’ijoro, nk’uko twabihamirijwe n’ushinzwe ibikorwa muri iyi federasiyo, Jabo Landry.

DJ Marnaud ni we uzavanga umuziki

Kwinjira muri iki gitaramo no kureba uyu mukino bizaba ari 45,000 Frw mu nkengero z’ikibuga, 25,000 Frw, 15,000 Frw munsi gato ya VVIP, 10,000 Frw muri ya VIP na 5,000 Frw ku banyeshuri.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Sahabo Hakim wa Lille n’abandi bakinnyi bashya bageze mu Mavubi (AMAFOTO)

Abakinnyi bashya bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu "AMAVUBI" bamaze kugera muri Maroc aho baje kwifatanya n’abandi mu mikino ibiri ya gicuti iteganyijwe. Hakim Sahabo ukinira Lille yo mu Bufaransa yageze mu mwiherero w’Amavubi Ku wa Mbere tariki 19/09/2022, ikipe y’igihugu ‘AMAVUBI” yakiriye ikindi cyiciro cy’abakinnyi i Casablanca muri Maroc, barimo abakinnyi baje gukina bwa mbere mu ikipe y’igihugu. Aba baje basanga abandi bari bahageze ku munsi w’ejo barimo abakina […]

todaySeptember 20, 2022 168

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%