Inkuru Nyamukuru

Uganda yemeje icyorezo gishya cya Ebola

todaySeptember 20, 2022 63

Background
share close

Inzego z’ubuzima muri Uganda zemeje ko hadutse icyorezo gishya cya Ebola, cyahitanye umugabo w’imyaka 24, rwagati muri iki gihugu.

Minisitiri w’ubuzima wa Uganda Jane Aceng mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yatangaza ko umuntu wanduye Ebola yapfuye

Minisitiri w’ubuzima wa Uganda Jane Aceng yabwiye abanyamakuru ko uwo muntu yari yagaragaje ibimenyetso bya Ebola mbere yuko iyi ndwara imwica.

Yari atuye mu cyaro cya Ngabano mu karere ka Mubende, kari ku ntera ya kilometero hafi 147 uvuye mu murwa mukuru Kampala.

BBC ivuga ko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), mu itangazo ryashyize hanze ryavuze ko iyo Ebola ari iyo mu bwoko urebye budakunze kuboneka bwa Ebola ya Sudan, bwemejwe n’ikigo cya Uganda cy’ubushakashatsi kuri za virusi.

Uganda yaherukaga gutangaza ubwandu bw’ubwo bwoko bwa Ebola mu mwaka wa 2012.

Dr Matshidiso Moeti, ukuriye akarere k’Afurika muri OMS, yagize ati: “Ku bw’ubuzobere [bwa Uganda], habaye igikorwa cyo mu buryo bwihuse mu gutahura virusi kandi dushobora gushingira icyizere cyacu kuri ubu bumenyi kugira ngo duhagarike ikwirakwira ry’ubwandu”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Bahagaritse Cyamunara y’inzu ya miliyoni 16Frw yagombaga kwishyurwamo 68.000Frw

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga hamwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bahagaritse burundu cyamunara yari yatangajwe ngo hagurishwe inzu ya miliyoni zisaga 16Frw, kugira ngo hishyurwe umwenda w’ibihumbi 68frw. Murekasenge ufite mikoro ageza ikibazo kuri RIB n’abanadi bayobozi Iyo cyamunara yari yatangajwe kugira ngo harangizwe urubanza Murekasenge Denyse na Minani Theoneste, batsinzwemo n’umuntu wabakodeshaga inzu babanje kubamo mbere yo kubaka iyabo, bimukiyemo bamusigayemo umwenda w’amafaranga ibihumbi 60 by’amezi ane. Murekasenge n’umugabo we […]

todaySeptember 20, 2022 144

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%