Perezida Paul Kagame, uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, tariki 20 Nzeri, yahuye n’abayobozi batandukanye barimo Charles Michel, Perezida wa Komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi.
Perezida Kagame na Charles Michel, bahuye bagirana ibiganiro kuruhande rw’inama yiga ku mutekano w’ibiribwa yateraniye i New York.
Kuri uwo munsi, Perezida Kagame yabonanye na Mats Granryd, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho rya telefoni (Global System for Mobile Communications/GSMA) kirimo gutegura Inama mpuzamahanga yiga kur telefoni izabera i Kigali mu kwezi gutaha, ikazaba ibaye iya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika.
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri Umukuru w’Igihugu Kandi yagejeje ijambo ku bitabiriye inama mpuzamahanga ku kibazo cy’ibiribwa, inama izwi nka Global Food Security Summit.
Iyi nama iri ku ruhande rw’ ibiganirwaho mu nteko rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye, iri kubera I New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri iyo nama, Perezida Kagame yifatanyije n’abandi bayobozi barimo Perezida wa Senegal Macky Sall ari na we uyoboye Umuryango w’Afurica Yunze Ubumwe (AU), Minisitiri w’Intebe wa Esipanye Pedro Sánchez n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken.
Ni inama yayobowe ku bufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, n’Igihugu cya Esipanye.
Perezida wa Repubulika ya Mozambike, Filipe Jacinto Nyusi yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu ntara ya Cabo Delgado, mu karere ka Mocimboa da Praia, ashima ibimaze gukorwa n'Ingabo z'u Rwanda. Uru ruzinduko rwabaye ku wa 20 Nzeri 2022, aho yaboneyeho akanya ko kuganira n'abaturage basubiye mu ngo zabo nyuma y’imyaka myinshi mu barahunze ibikorwa by'imitwe y'iterabwoba. Mu butumwa yagejeje ku nzego z'umutekano z'u Rwanda, yabashimiye ibikorwa bikomeye byakozwe mu […]
Post comments (0)