Perezida wa Repubulika ya Mozambike, Filipe Jacinto Nyusi yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu ntara ya Cabo Delgado, mu karere ka Mocimboa da Praia, ashima ibimaze gukorwa n’Ingabo z’u Rwanda.
Uru ruzinduko rwabaye ku wa 20 Nzeri 2022, aho yaboneyeho akanya ko kuganira n’abaturage basubiye mu ngo zabo nyuma y’imyaka myinshi mu barahunze ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba.
Mu butumwa yagejeje ku nzego z’umutekano z’u Rwanda, yabashimiye ibikorwa bikomeye byakozwe mu kurwanya iterabwoba kuva bahagera muri Nyakanga 2021 anashimira ubwitange, n’ikinyabupfura cyakomeje kubaranga muri icyo gihe cyose.
Ubwo Perezida Nyusi yahuraga n’abaturage ba Mocimboa da Praia, yabijeje inkunga ya leta mu gukemura ibibazo bafite no gusubiza ibintu byose mu buryo.
Urugendo rwa Perezida Nyusi, rukurikiye urwo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse, na we yaherukaga kugirira muri Mocimboa da Praia.
Admiral Joaquim Mangrasse, yashimye intambwe imaze guterwa mu mwaka ushize, kuva inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe kurwanya abakora ibikorwa by’iterabwoba.
Yashimye ubufatanye bukomeye hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’ingabo za Mozambique kuko byatumye ibihumbi n’ibihumbi by’abari baravanywe mu byabo babigarukamo.
Mocímboa da Praia niko gace ka mbere kagabwemo ibitero by’iterabwoba tariki mu 2017 ndetse niho hari ibirindiro bikomeye by’imitwe y’iterabwoba.
Post comments (0)