Inkuru Nyamukuru

Abayobozi babiri ba Cogebanque bashinjwa gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro bagejejwe imbere y’urukiko

todaySeptember 22, 2022 172

Background
share close

Abayobozi babiri muri Cogebanque bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro n’itoneshwa, bagejejwe imbere y’urukiko kugira ngo batangire kubazwa ku byo bashinjwa.

Abayobozi bitabye urukiko ni Joel Kayonga, ushinzwe ubucuruzi muri Cogebanque, na George Ndinzihiwe ushinzwe inguzanyo, bombi ku wa Gatatu tariki 21 Nzeri, bitabye rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kugira ngo baburane ku ifunga n’ifungurwa ry’agatetanyo.

Aba bombi barashinjwa kuba baratanze uburenganzira ku nguzanyo ya miliyari 6, yahawe umunyemari witwa David Byuzura mu izina rya sosiyete yitwa Builder Holdings Ltd, nyamara atari yujuje ibisabwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko aba bombi bashinjwa ibyaha bakoze mwaka ushize ubwo bemeraga inguzanyo yahawe Byuzura ifite agaciro ka miliyari 6 Frw.

Iyo nguzanyo yatanzwe mu Ukuboza kugirango uyu mushoramari agure uruganda rw’itabi rufite agaciro ka miliyari 10Frw.

Inkuru ya The New Times, ivuga ko Abashinjacyaha bavuze ko raporo yatanzwe na Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) igenga urwego rw’amabanki, yerekanye ko iyi nguzanyo yatanzwe itujuje ibyangombwa bikenewe.

Mu bipimo ngenderwaho byirengagijwe harimo kuba uyu mushoramari atarafite nibura imigabane isabwa ingana na 30% yari ikenewe kugira ngo abone inguzanyo, kandi ko hari uburiganya ku gaciro k’uruganda rwari rugiye kugurwa.

Ubushinjacyaha kandi bwabwiye urukiko ko bufite inyandiko zavuye k’umuyobozi mukuru wa banki yerekana impungenge, ndetse anagira inama abayobozi bakuru kugenzura bimwe mu byo yarafitiye amakenga mbere yo gutanga inguzanyo.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Umuyobozi Mukuru yari yagaragaje kwitwararika kubera umubano yari asanzwe afitanye na bamwe mu bayobozi b’urwo ruganda.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko aba bombi bakomeza gufungwa kuko hari impamvu zifatika ko bakoze ibyaha bakekwaho ndetse no gutinya ko bashobora guhunga ubutabera mu baramutse barekuwe.

Icyakora, mu kwiregura kwabo, bayobozi bombi bahakanye ibyo baregwa bavuga ko icyemezo cyo gutanga inguzanyo cyafashwe n’inama y’ubutegetsi ya banki.

Ndizihiwe yabwiye umucamanza ko inzira zose zo gutanga inguzanyo zakurikijwe ndetse avuga ko ari ibinyoma ibivugwa ko Umuyobozi Mukuru yagerageje kwitwararika kuri iyi nguzanyo, ahubwo asaba ko yazana inyandiko igaragaza uko kwigengesera.

Ku ruhande rwe, Kayonga yavuze ko batazi impamvu ituma bafunzwe nyamara inguzanyo yarishyuwe yose n’inyungu zirenga miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yungamo ko icyaha cyo gutonesha ari ikinyoma, ahubwo avuga ko Umuyobozi Mukuru ari we warufitanye umubano n’abakozi b’uruganda kandi akaba ari na we wamuhuje na Banki kugira ngo bafashwe guhabwa inguzanyo.

Umucamanza yavuze ko umwanzuro w’urukiko uzasomwa ku wa 26 Nzeri 2022.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame, Macron na Tshisekedi biyemeje gushaka ibisubizo ku bibazo by’umutekano muke muri DRC

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahuye na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron na Perezida wa RDC Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, baganira ku ngingo zinyuranye zirebana n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC. Ibyo biganiro byabereye i New York, ku wa Gatatu taliki ya 21 Nzeri, ubwo aba bayobozi bombi bari bitabiriye Inteko rusange ya 77 y'Umuryango w'Abibumbye. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidansi ya RDC, rivuga ko abakuru b'ibihugu uko […]

todaySeptember 22, 2022 52

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%