Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi barimo Moussa Faki na Gianni Infantino

todaySeptember 22, 2022 64

Background
share close

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 22 Nzeri 2022, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahammat.

Aba bayobozi bahuriye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bitabiriye Inteko rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, ibiganiro Perezida Kagame na Moussa Faki byibanze ku bibazo by’ingenzi birimo iby’umutekano, iterambere, kwishyira hamwe kw’akarere n’ibindi.

Perezida Kagame, mu bandi bayobozi yabonanye nabo harimo Raymond Chambers, Ambasaderi ushinzwe gahunda y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku buzima (OMS), igamije guteza imbere ibikorwa by’ubuvuzi hirya no hino ku Isi no kubishakira inkunga akaba azwi no mu bikorwa by’ubugiraneza.

Baganiriye ku mahirwe y’ubufatanye mu nzego zitandukanye harimo gutera inkunga ibikorwa by’ubuzima ku isi no guhanga udushya.

Umukuru w’Igihugu kandi yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi [FIFA], Giovanni Vincenzo ‘Gianni’ Infantino, byibanze ku ngingo zirimo n’umushinga wo kubaka hoteli ryateye inkunga mu Rwanda.

Perezida Kagame na Infantino bahuye mu gihe habura amezi atandatu ngo u Rwanda rwakire Inteko Rusange ya 73 ya FIFA izanaberamo amatora ya Perezida wayo, iteganyijwe kubera muri Kigali ku wa 16 Werurwe 2023.

Urubuga rwa FIFA, rwatangaje ko baganiriye ku myiteguro y’iyi nama n’izindi ngingo zirebana n’iterambere rya siporo mu Burasirazuba bwa Afurika.

Si ubwa mbere u Rwanda ruzaba rwakiriye inama yo ku rwego rwo hejuru muri ruhago. Mu Ukwakira kwa 2018, Umujyi wa Kigali wakiriye iya Komite Nyobozi ya FIFA.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abayobozi babiri ba Cogebanque bashinjwa gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro bagejejwe imbere y’urukiko

Abayobozi babiri muri Cogebanque bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro n'itoneshwa, bagejejwe imbere y’urukiko kugira ngo batangire kubazwa ku byo bashinjwa. Abayobozi bitabye urukiko ni Joel Kayonga, ushinzwe ubucuruzi muri Cogebanque, na George Ndinzihiwe ushinzwe inguzanyo, bombi ku wa Gatatu tariki 21 Nzeri, bitabye rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kugira ngo baburane ku ifunga n’ifungurwa ry’agatetanyo. Aba bombi barashinjwa kuba baratanze uburenganzira ku nguzanyo ya miliyari 6, yahawe […]

todaySeptember 22, 2022 172

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%