Inkuru Nyamukuru

Nyuma ya ‘Fake Gee’, Alyn Sano yasohoye indirimbo nshya yise ‘Radiyo’

todaySeptember 23, 2022 202

Background
share close

Umuhanzi Alyn Sano yashyize hanze indirimbo nshya mu buryo bw’amajwi n’amashusho yise ‘Radiyo’ avuga ko ari indirimbo y’urukundo hagati y’umuhungu n’umukobwa.

Ku wa Kane tariki 22 Nzeri 2022, nibwo Alyn Sano yashyize hanze iyi ndirimbo nshya ije ikurikira iyitwa ‘Fake Gee’ imaze amezi atatu igiye hanze.

Alyn Sano, ubwo yaganiraga na Kigali Today, yavuze ko iyi ndirimbo ari iy’urukundo, ati: “Ni iy’urukundo hagati y’abantu babiri, aho umwe aba abwira undi ngo amucanire radiyo, urabizi ko umuziki mu buzima utuma twishima kandi radio inshuro nyinshi iba irimo umuziki.”

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo aba agira ati: “Ncanira radiyo ntarira nkakwanduza emotion, Ncanira radiyo ibyishimo bikaza ngapesa ubwo.”

Alyn Sano yavuze ko indirimbo ye nshya yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer X On The Beat na BOB Pro naho amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Chriss Eazy usanzwe ari umuhanzi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Hafashwe ingamba zo kwirinda ko Ebola yagera mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yasohoye itangazo ihumuriza Abaturarwanda bose ko nta cyorezo cya Ebola kiragaragara mu Rwanda. Ishishikariza buri wese kutirara no gukaza ingamba zo kwirinda no gukumira iki cyorezo kugira ngo kitagera mu Gihugu. U Rwanda rwiteguye guhangana na Ebola, ari na ko abaturage bakangurirwa kuyirinda n’ubwo itaragera mu Rwanda Mu itangazo MINISANTE yasohoye kuri uyu wa Kane tariki 22 Nzeri 2022, yavuze ko ifatanyije n’izindi nzego iri gukurikiranira hafi […]

todaySeptember 22, 2022 125

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%