Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 22 Nzeri 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), Samantha Power.
Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru, ivuga ko baganiriye ku buryo bakongera imbaraga mu bufatanye busanzweho hagati y’u Rwanda n’iki kigega mu nzego zinyuranye, zirimo ubuzima n’ubuhinzi.
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Samantha Power, byari birimo abandi bayobozi b’u Rwanda, aribo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Dr Vincent Biruta, na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Madamu Mathilde Mukantabana.
Post comments (0)