Inkuru Nyamukuru

Perezida Teodoro Obiang umaze imyaka 43 ku butegetsi aziyamamariza indi manda

todaySeptember 24, 2022 66

Background
share close

Perezida umaze igihe kirekire kurusha abandi bose ku isi, Teodoro Obiang Nguema Mbasongo wa Gineya Equatorial azongera kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu mu matora yo mu Ugushyingo nk’uko byaraye bitangajwe n’ishyaka rye.

Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasongo, niwe umaze igihe kirekire ku butegetsi ku isi

Aramutse atsinze amatora yakongera indi manda ku myaka 43 amaze ku butegetsi yafashe mu 1979 abuhiritseho Francisco Macías Nguema ari na we wari perezida wa mbere icyo gihugu cyagize nyuma y’ubwigenge.

Bimwe mu bihugu by’ibihangange binenga ubutegetsi bwa Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasongo ufite imyaka 80 kuba akoresha igitugu no gukandamiza abatavuga rumwe na we, amatora afifitse na ruswa. Gusa perezida Mbasongo arabihakana.

Amatsinda y’abaharanira uburenganzira bwa muntu na yo avuga ko ku butegetsi bwe iki gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika cyarushijeho kujya mu kato kigatungwa gusa n’ubukungu kamere bwa gaz na peteroli byinzija bitatu bya kane by’amafaranga yose y’igihugu.

Ayo matsinda akavuga ko ayo yose yigira mu mifuka y’ibyegera bya perezida Mbasongo mu gihe abandi baturage bari mu bibazo by’ubukene. Nk’uko tubikesha Inkuru ya VOA.

Aramutse atorewe indi manda, Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasongo yaba ahanganye n’ibibazo bikomeye by’izahara ry’ubukungu icyo gihugu gifite byatewe ahanini n’icyorezo cya Covid 19 n’imanuka ry’ibiciro bya peteroli na gaz kubera intambara Uburusiya bwashoye kuri Ukraine yahungabanyije byinshi ku isi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Uganda burimo kubyutsa umutwe – Minisitiri Ngabitsinze

Icyorezo cya Covid-19, ibibazo bya politiki n’umutekano hagati y’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere, biri mu by’ibanze byabangamiye ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ariko nk’uko byemezwa na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Ngabitsinze Jean-Chrysostome, ibintu bitangiye gusubira mu buryo. Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Ngabitsinze Jean-Chrysostome (Ifoto: The New Times) Mu kiganiro cyihariye yagiranye na The New Times, Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko umubare w’abarimo gusaba impushya zo gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka urimo kwiyongera. Bwana Ngabitsinze yagize […]

todaySeptember 24, 2022 73

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%