U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rudateze kureka kurinda ubusugire bwarwo n’umutekano w’abarutuye, mu gihe cyose umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukiri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibyo ni bimwe mu byatangajwe na Perezida Paul Kagame mu nama yamuhuje na mugenzi we Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa.
Ni inama yabaye ku wa Gatatu tariki 22 Nzeri, ibera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho abo bakuru b’ibihugu uko ari batatu bitabiriye inteko rusange ya 77 y’umuryango w’abibumbye.
Perezida Macron yatumiye ku meza Perezida Kagame na Tshisekedi, agamije guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.
Umwuka watangiye kuba mubi mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo umutwe wa M23 wuburaga ibitero usaba Guverinoma ya Congo gushyira mu bikorwa amasezerano bagiranye, Congo ikawutsembera.
Itangazo ryashyizwe hanze na Perezidansi ya Congo, rivuga ko Perezida Kagame na Tshisekedi bombi bagaragaje impungenge ku bugizi bwa nabi bwubuye mu Burasirazuba bwa Congo.
Bemeje ko hakenewe guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Congo irimo na FDLR na M23 ikaba mu duce yigaruriye, byose bikajyana no gukomeza inzira z’ibiganiro bya Nairobi byatangiye hagati ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’ubuhuza bwa Angola ifatanyije n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Umuvugizi wa Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, Stephanie Nyombayire mu kiganiro cyihariye na RBA, yavuze ko muri iyo nama haganiriwe ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho Perezida Kagame yongera gushimangira ko icyo kibazo gikwiye gukemurwa giherewe mu mizi kugira ngo u Rwanda rwizere umutekano warwo.
Perezida Kagame, ku wa gatatu tariki 21 Nzeri, ubwo yari imbere y’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, agaragaza aho u Rwanda ruhagaze ku bibazo bitandukanye byugarije Isi muri iki gihe.
Agarukaga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yagaragaje ko ibibazo bihari uyu munsi bidatandukanye n’uko byari bimeze mu myaka 20 ishize ubwo hoherezwaga bwa mbere ubutumwa bw’ingabo za LONI, (MONUSCO) bwo kubungabunga amahoro n’umutekano bwagutse kandi buhenze kurusha ubundi.
Agaraza ko ikintu kibura kandi kihutirwa ari ubushake bwa politiki ngo ibibazo by’umutekano bikemuke burundu kuko umukino wo gukomeza kwitana ba mwana atari cyo gisubizo.
Mu Burusiya, abagabo barimo kugerageza kuva mu gihugu bahunga kwinjizwa mu gisirikare ngo bajye mu ntambara muri Ukraine. Imirongo y'imodoka ku mupaka w'Uburusiya na Georgia mu ijoro ryo kuwa kane Imirongo yabaye miremire ku mupaka kuva kuwa gatatu ubwo Perezida Vladimir Putin yatangaza ko igisirikare gikeneye abantu bashya nibura 300,000 ngo bajye kurugamba. Kremlin, ibiro bya Perezida Putin, bivuga ko amakuru y’abagabo b’imyaka y’urugamba barimo guhunga arimo gukabirizwa. Ariko ku […]
Post comments (0)