Polisi y’u Rwanda yahagurukiye ikibazo cy’ubujura bwa moto bumaze iminsi buvugwa hirya no hino mu turere dutandukanye tw’igihugu, aho ku wa Gatanu tariki ya 23 Nzeri, mu Karere ka Gatsibo, yafashe umugabo witwa Mwizerwa Ezeckiel w’imyaka 33, ucyekwaho kuba yaratwaraga moto yibye, yo mu bwoko bwa TVS RD 282N.
Yafashwe ahagana saa sita z’amanywa, ubwo yari ayiparitse mu mudugudu wa Nyarubuye, akagari ka Busetsa mu Murenge wa Kageyo.
Gufatwa kwa Mwizerwa kuje nyuma y’ukwezi kumwe gusa muri aka karere hafashwe uwitwa Hakizimana Gilbert w’imyaka 43, nawe wari wibye moto y’umumotari ukorera mu Mudugudu wa Cyoga I, Akagali ka Taba, mu murenge wa Muhura, yo mu bwoko bwa TVS Victor RD 763 M.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko Mwizerwa yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe na nyiri moto, ubwo yari amusanze aho yari ayiparitse.
Yagize ati:”Twakiriye telefoni ya Nyiri moto atubwira ko ageze mu mudugudu wa Nyarubuye akahasanga moto ye yari imaze umwaka urenga yibwe ihaparitse, ariko akaba atabashije kumenya amazina y’uwari yayihaparitse. Polisi yihutiye kuhagera nibwo Mwizerwa yahise afatwa agerageza kurira iyo moto ngo agende.”
Akimara gufatwa yavuze ko yayihawe n’uwitwa Mukandamage Vestine utuye mu karere ka Kayonza.Mwizerwa na moto yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gatsibo kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa abandi baba baragize uruhare muri ubu bujura.
Abafana b’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’abanyenyanza muri rusange, bishimiye gusabana n’iyi kipe bakunda ku wa 24 Nzeri 2022. Bahuriye muri gahunda yiswe ‘Gikundiro ku ivuko’ yabimburiwe n’umuganda wo gutunganya umuhanda uturuka ahitwa Kwa Hadji ukanyura mu Mudugudu wa Kavumu ukomokamo abakinnyi benshi batangije iyi kipe, ugatunguka kuri kaburimbo yo mu gace kahariwe inganda muri Nyanza. Nadia Nyinawumuntu bakunze kwita Neno, yagaragaje ibyishimo yatewe no gusurwa na Rayon Sports, agira […]
Post comments (0)