Sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatowe nk’ikigo gihiga ibindi muri Afurika mu kugira abakozi batanga serivisi nziza, ‘Best Airline Staff in Africa’, ku nshuro ya kabiri yikurikiranya mu bihembo bigenerwa ibigo by’indege ku isi.
Iyi sosiyete kandi yanahawe igihembo cyo kuba ifite abakozi bakora mu ndege bitwara neza muri Afurika, ‘Best Cabin Crew in Africa’ ndetse yegukana n’icya gatatu cya sosiyete irangwa n’isuku mu ndege ku mugabane wa Afurika, cyitwa ‘Best Airline Cabin Cleanliness in Africa’.
Ibi birori byabereye mu mujyi wa London, mu Bwongereza.
RwandAir yahawe ibi bihembo nyuma yo guhigika izindi sosiyete icumi zo muri Afurika zari zihatanye.
Umuyobozi mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yatangaje ko bashimishijwe no kuba abakozi b’iyi sosiyete barashimwe na Skytrax.
Ati: “Twishimiye kuba abakiriya bacu bahitamo gukorana ingendo natwe no gushima urwego rwa serivisi zacu.”
Ibi bihembo mpuzamahanga Bikunze kwitwa ‘Oscars mu rwego rw’indege’ byatangiye gutangwa mu 1999 ubwo Skytrax yatangizaga gukora isesengura kuri sosiyete z’indege n’uburyo abakiriya bishingira serivisi bahabwa maze kigatanga amanota y’uko bihagaze.
Rwandair ni imwe muri sosiyete zikomeye zitwara abagenzi mu kirere ku mugabane wa Afurika izwiho gutanga serivisi nziza ku bakiriya bayo.
Kugeza ubu iyi sosiyete ikorera ingendo mu byerekezo bigera kuri 28, birimo 22 byo muri Afurika, Uburayi, Uburasirazuba bwo hagati, na Aziya.
Inkuru ya The New Times, ivuga ko izindi sosiyete zahawe ibihembo harimo Qatar Airways yegukanye igihembo nka sosiyete ya mbere ku isi, igihembo yegukanye ku nshuro ya 7 na Singapore Airlines yaje ku mwanya wa Kabiri.
Umuryango w’Urubyiruko ‘Our Past Initiative’ ku bufatanye na Banki ya Kigali (BK) batangije igikorwa cyo kubaka icyumba cy’abakobwa ku ishuri ribanza rya Ngeruka. Ni igikorwa cyatangijwe n’abakozi ba BK hamwe n’abagize umuryango Our Past Initiative bafatanyije n’abatuye mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera, mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri, waranzwe no gutangiza igikorwa cyo kubaka icyumba cy’abakobwa ku ishuri ribanza rya Ngeruka hamwe no gucukura imiringoti mu […]
Post comments (0)