Inkuru Nyamukuru

Sauti Sol yakoze igitaramo cy’amateka cyahuje abakunzi ba Basketball n’ab’umuziki

todaySeptember 25, 2022 144

Background
share close

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2022, habaye igitaramo muri BK ARENA (RBL All Star Game Concert). Ni igitaramo cyatumiwemo itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya, Ish Kevin, Christopher, n’abandi.

Iki gitaramo cyateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), cyaherekezaga umukino w’intoranywa usoza umwaka w’imikino muri Basketball uba ugamije kwishimisha.

Ni umukino wahuzaga Team Mpoyo yatsinzemo Team Steve amanota 126 ku 116 muri ‘Rwanda Basketball League All Star Game 2022’.

Igitaramo RBL All Star Concert, cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 25 Nzeri 2022, cyaririmbyemo n’itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya, Umuraperi Ish Kevin n’Umuhanzi Christopher.

Ni igitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru aho urubyiruko n’abakuze bacyitabiriye ku bwinshi, aho BK ARENA yari yakubise yuzuye.

Sauti Sol baririmbye indirimbo zabo nshyashya ndetse n’izakunzwe mubihe byashyize zirimo “Kuliko Jana”, “Insecure”, “Short N Sweet” bahuriyemo n’umuhanzi Nyashinski n’izindi zitandukanye.

Ishimwe Semana Kevin, Uzwi nka Ish Kevin

Ish Kevin uri mu baraperi bahagaze neza mu Rwanda ni we wabanjirije abandi bahanzi batumiwe muri iki gitaramo ku rubyiniro.

Uyu musore wahishuye ko yari avuye kwa muganga kwivuza, yageze ku rubyiniro yakiranwa ubwuzu n’abafana be aho mu ndirimbo ze, zirimo nka “Amakosi”, “Ba bahungu”, bamufashaga kuzisubiramo.

Nyuma yafashe umwanya asaba abafana kwibuka Buravan witabye Imana.

Christopher Muneza

Hakurikiyeho umuhanzi Christopher na we washimishije abitabiriye ibirori aho yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe muri iyi minsi nka ’Mi Casa’ n’izindi, ageze ku yo aheruka gushyira hanze yitwa #HashTag abari muri BK ARENA bose bahagurutse bamwereka urukundo barayiririmbana, abasohokanye n’abakunzi bagerageza kwerekana ibyishimo ndetse babyina bishimanye.

Producer Element, bwa mbere ku rubyiniro

Ku nshuro ya mbere, Producer Element yakandagiye ku rubyiniro agiye kuririmba mu gihe abenshi bamuzi nk’umuhanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi mu buryo bw’amajwi.

Ubwo Christopher yari ageze hagati yabwiye abitabiriye iki gitaramo ko yazanye na ‘Producer’ we.

Mugisha Fred Robinson uzwi ku izina rya Element yahise ashyiraho agace gato k’indirimbo ye yise ‘Kashe’ iri mu zikunzwe cyane muri Kigali.

Dj Marnaud wari uri kuvanga imiziki akaba n’umuhanzi, yakurikiyeho ateguzaga kuza kwa Sauti Sol ku rubyiniro.

Yashyuhije abafana mu ndirimbo ze nk’iyitwa “Bahabe” yakoranye n’umuhanzi Bushali yakunzwe cyane, urubyiruko rwose rwitabiriye rwayisubiragamo.

Abahanzi bagize itsinda rya Sauti Sol ku rubyiniro baririmbye indirimbo zabo zakunzwe zirimo ‘Insecure’, ’Short N Sweet’ bahuriyemo n’umuhanzi ‘Nyashinski’ ndetse n’iyo bise ’Kuliko Jana’.

Ubwo bageraga kuri iyi ndirimbo ‘Kuliko Jana’ abitabiriye iki gitaramo bafatanyije na bo kuyiririmba ndetse abenshi wabonaga bishimye cyane. Iyi ndirimbo iri kuri album yabo bise ‘Live and Die in Africa’ yamenyekanye cyane. Iri tsinda Sauti Sol ni inshuro ya mbere bari bataramiye muri BK Arena.

Bageze ku ndirimbo ‘Suzana’ inkumi n’abakuze barirekura barayibyina. Ni indirimbo yari itegerejwe na benshi ku buryo bayibyinnye ku rwego rwo hejuru. Iyi ndirimbo yagiye hanze mu 2020.Iki gitaramo cyarangiye ahagana saa munani z’ijoro mu rukerera.

BK Arena yari yakubise yuzuye
Sauti Sol yakoze Igitaramo cy’amateka muri BK Arena

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Teodoro Obiang umaze imyaka 43 ku butegetsi aziyamamariza indi manda

Perezida umaze igihe kirekire kurusha abandi bose ku isi, Teodoro Obiang Nguema Mbasongo wa Gineya Equatorial azongera kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu mu matora yo mu Ugushyingo nk'uko byaraye bitangajwe n’ishyaka rye. Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasongo, niwe umaze igihe kirekire ku butegetsi ku isi Aramutse atsinze amatora yakongera indi manda ku myaka 43 amaze ku butegetsi yafashe mu 1979 abuhiritseho Francisco Macías Nguema ari na we wari perezida wa mbere […]

todaySeptember 24, 2022 66

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%