Inkuru Nyamukuru

William Ruto yashimangiye ko Perezida Kagame yiteguye gufatanya n’akarere mu bibazo bya RDC

todaySeptember 25, 2022 1100

Background
share close

Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yagaragaje ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yiteguye gufatanya n’akarere mu gushakira umuti ibyo bibazo.

Ibibazo by’umutekano muke muri DRC, byumwihariko mu burasirazuba bwayo, byakomeje kuzamurwa n’abayobozi batandukanye b’iki gihugu bakunze kubyegeka k’u Rwanda, rushinjwa gutera inkunga umutwe wa M23, gusa u Rwanda rwakomeje kubihakana.

Mu kiganiro cyihariye Perezida wa Kenya William Ruto yagiranye na Al Jazeera, nibwo yabigarutseho ndetse ashimangiye ko ubwo yaganiraga na Perezida Kagame yamubwiye adaciye ku ruhande ko ntacyo u Rwanda ruhuriyeho n’umutwe wa M23.

Ibi William Ruto, yabihereye ku kibazo umunyamakuru yari amubajije, niba yarakurikiye ibirego RDC yakomeje gushinja u Rwanda, kuba rutera inkunga umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’Ingabo za FARDC mu burasirazuba bwa Congo.

Umunyamakuru ati: “Waba warakuriye ibyo birego? ese urakeka ari ukuri?”

Perezida William Ruto yamusubije agira ati: “Nagize umwanya wo kuganira na Perezida Tshisekedi, ngira n’umwanya wo kuganira na Perezida Kagame. Perezida Kagame ntiyaciye ku ruhande ko ntacyo bafite bahuriyeho na M23. Hari abafite ukundi babibona, gusa ariko ntidushaka kujya mu mikino yo kwitana ba mwana no gutungana intoki, dukeneye kunga amaboko tugakemura ibibazo.”

Iki kibazo cy’umukino wo kwitana ba mwana no gutungana intoki, Perezida Paul Kagame na we yakigatutseho ubwo yari mu nteko rusange ya 77 ya UN.

Umukuru w’Igihugu, ubwo yagarukaga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yagaraje ko ikintu kibura kandi kihutirwa ari ubushake bwa politiki ngo ibibazo by’umutekano bikemuke burundu kuko umukino wo gukomeza kwitana ba mwana atari cyo gisubizo.

Perezida Ruto, yakomeje avuga ko ikiza ari uko aba bakuru b’ibihugu bombi bafite ubushake mu gukemura ibi bibazo nk’akarere.

Ati: “Icyiza ni uko ba Perezida bombi, Kagame na Felix Tshisekedi bafite ubushake bwo kugira ngo dukemure ibi bibazo nk’akarere. Ibihugu byacu byose birimo gutanga ingabo zo kugarura amahoro mu karere.”

Perezida Ruto yavuze kandi ko shimangiye ko ibiganiro bya Nairobi, byari bihagarariwe na Uhuru Kenyatta, byatanze umusanzu ukomeye. Ndetse akomeza ashimangira ko guverinoma ye izakomerezaho mu gutuma ibyo biganiro bitanga ibisubizo mu gushakira amahoro RDC.

RDC imaze iminsi ishinja u Rwanda, ku mugaragaro gushyigikira umutwe wa M23.

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi, ubwo yagezaga ijambo ku nteko rusange ya 77 y’umuryango w’abibumbye, i New York, yashinje u Rwanda “ubushotoranyi rwihishe muri M23”.

Nyamara ibi ibirego u Rwanda rwakomeje kubihakana rwivuye inyuma, rugashinja DR Congo gufatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR kugaba ibitero ku Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Polisi yafashe moto yari yibwe mu karere ka Gatsibo

Polisi y’u Rwanda yahagurukiye ikibazo cy’ubujura bwa moto bumaze iminsi buvugwa hirya no hino mu turere dutandukanye tw’igihugu, aho ku wa Gatanu tariki ya 23 Nzeri, mu Karere ka Gatsibo, yafashe umugabo witwa Mwizerwa Ezeckiel w’imyaka 33, ucyekwaho kuba yaratwaraga moto yibye, yo mu bwoko bwa TVS RD 282N. Yafashwe ahagana saa sita z’amanywa, ubwo yari ayiparitse mu mudugudu wa Nyarubuye, akagari ka Busetsa mu Murenge wa Kageyo. Gufatwa kwa […]

todaySeptember 25, 2022 157

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%