Mu bikorwa byakozwe mu gihugu hose byahawe inyito ya ‘Usalama VIII-2022’ hafashwe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, ibitemewe gucururizwa mu Rwanda n’ibya magendu bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 76.
Usalama ni ijambo ryo mu rurimi rw’Igiswahili, risobanura ‘umutekano’, akaba ari igikorwa gihuriweho na Polisi Mpuzamahanga (Interpol) aho hakorwa imikwabu mu bihugu byose bigize Umuryango w’Ubufatanye w’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasurazuba n’iy’Amajyepfo (EAPCCO na SARPCCO) mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bitagomba kubonwa nk’iherezo ko ahubwo ari ibikorwa bikomeza.
Yagize ati: “Iki ni ikimenyetso cyerekana ko hari abantu bashaka ubutunzi binyuze mu bikorwa binyuranyije n’amategeko bakabangamira ubuzima bw’abandi.”
Yongeyeho ko nk’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ku bufatanye n’izindi nzego zibishinzwe, ibyo bitazemerwa.
Yakomeje agira ati: “Uzakorera mu gihombo kuko ibicuruzwa bitemewe bizafatwa, kandi nawe uzisanga muri gereza. Ibyo byose kugira ngo ubyirinde reka ibyo bikorwa bitemewe ukore ubucuruzi bwawe mu buryo bwiza.”
Dr. Nyirimigabo Eric, ukuriye ishami rishinzwe kugenzura ingaruka z’ibiribwa n’imiti muri RFDA na we yavuze ko bazakomeza gukorana n’inzego zibishinzwe mu kurwanya ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n’ibyiganano, ari nabyo byiganje mu byafatiwe muri ibi bikorwa.
Post comments (0)