Guhera ku itariki 20 Nzeri 2022, umuntu ufite ikibanza ushaka kubakisha inzu ye amatafari ya rukarakara yemerewe kujya gusaba uruhushya rwo kubaka akaruhabwa kandi ibyo bikorwa mu mijyi no mu cyaro, ariko hari ibigomba kwitonderwa.
Amabwiriza mashya yatanzwe n’Ikigo gishinzwe imyubakire mu Rwanda (RHA) yashyizweho mu rwego rwo kuvugurura ayari yashyizweho mbere muri Kanama 2022.
Amabwiriza mashya yasohotse ku itariki 20 Nzeri 2022, yasobanuye neza ubwoko bw’inzu zemerewe kubakishwa amatafari ya rukarakara.
Amatafari ya rukarakara yemerewe kubakishwa gusa ku nzu zisanzwe, zitari imiturirwa, kandi zitarengeje metero kare 200, bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Uturere n’Umujyi wa Kagali.
Inyubako zihurirwamo n’abantu benshi nk’insengero, imisigiti, n’inzu z’ubucuruzi ntizemerewe kubakishwa amatafari ya rukarakara, haba mu mijyi no mu cyaro.
Mu gihe cyashize, Umujyi wa Kigali wahoraga mu bibazo byo kurwanya imyubakire itubahirije amategeko, aho wasangaga inzu nyinshi mu zubakwaga nta burenganzira zarabaga zubakishijwe amatafari ya rukarakara kuko ari yo yakoreshwaga cyane.
Amabwiriza mashya ya RHA asobanura neza ko, ubu ushaka kubaka wese akoresheje amatafari ya rukarakara yabikora, icyangombwa ni uko aba afite uruhushya rwo kubaka gusa.
N’ubwo hari izo nzu zemerewe kubakishwa amatafari ya rukarakara, ariko amabwiriza mashya ya RHA avuga ko zigomba kuba zifite fondasiyo yubakishijwe amabuye na sima.
RHA yiyemeje kuzatanga amahugurwa ku bubatsi bifuza kumenya ibijyanye no kubaka inzu za rukarakara, kugira ngo babone impapuro zemeza ko babishoboye. Ikindi kandi ngo bazashishikarizwa kwibumbira mu makoperative.
Inzu zose zizubakishwa amatafari ya rukarakara zizandikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga (recorded in a database), kugira ngo zishobore gukurikiranwa.
Mu mabwiriza mashya kandi, RHA, itafari rya rukarakara rigomba kuba rifite uburebure buri hagati ya santimetero 20 na 30, ubugari buri hagati ya santimetero 20 na 25 n’ubuhagarike buri hagati ya santimetero 10 na 15.
Inzu yose yubakishije rukarakara igomba kuba ifite fondasiyo yubakishije amabuye hakoreshejwe sima n’umucanga. Iyo fondasiyo igomba kuba itari munsi ya santimetero 40 z’ubujyakuzimu na santimetero 20 hejuru y’ubutaka.
Post comments (0)