Inkuru Nyamukuru

Ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda ubu zirarenga miliyoni ebyiri

todaySeptember 26, 2022 96

Background
share close

Imibare itangazwa na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) irerekana ko ubu ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zamaze kugera kuri miliyoni ebyiri, ubariyemo izifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange ndetse n’izifite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba n’andi afatiye ku nganda nto zitari ku muyoboro rusange.

Ibice byinshi by’icyaro byagejejwemo amashanyarazi

Ubu ingo zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange zirarenga miliyoni ebyiri n’imisago, aho izifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange zirenga miliyoni n’ibihumbi 377 naho izifite akomoka ku mirasire y’izuba zisaga ibihumbi 631.

Uhereye mu mwaka wa 2010, usanga mu myaka 12 ishize, ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zimaze kwikuba inshuro zirenga zirindwi, aho zavuye ku ijanisha ringana na 10% rikagera kuri 74% nk’uko imibare y’ukwezi kwa Kanama uyu mwaka ibigaragaza.

Umuyobozi Mukuru wa REG, Ron Weiss, ubwo aheruka kuvugana n’itangazamakuru yavuze ko hari imishinga myinshi igiye gutangira izatuma ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zigera kuri 80% mu gihe cya vuba.

Iyi mishinga kandi ni nako izajyana no gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku batuye kure y’imiyoboro bunganirwa na Leta ku giciro cy’ibikoresho by’imirasire. Raporo ya REG igaragaza ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2021-2022, ingo zirenga ibihumbi 116 zahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Ubuhamya butangwa n’abagejejweho amashanyarazi usanga bwiganjemo impinduka yabagejejeho ndetse n’uburyo batatekerezaga ko bayabona bitewe n’uko batuye kure y’imiyoboro.

Umurenge wa Nkombo, ni umwe mu Mirenge y’Akarere ka Rusizi ugizwe n’ikirwa kiri mu kiyaga cya Kivu. Kuhageza amashanyarazi byasabye kubaka imiyoboro yambukiranya ikiyaga cya Kivu ikagera kuri iki kirwa. N’ubwo hashize igihe hagejejwe amashanyarazi, abahatuye baracyavuga uburyo bishimiye kuyabona.

Mukamuganga Donatha atuye ku kirwa cya Nkombo. Avuga ko amashanyarazi yabahinduriye ubuzima. Yagize ati: “Twarishimye cyane ubwo twabonaga amashanyarazi. Mbere twumvaga ari ibintu bidashoboka bitewe n’uko dutuye ku kirwa. Ubu mu nzu turabona neza, abana baryama neza, mu dusoko twacu ducururizamo tuba tubona neza, mbese turishimye”.

Uretse ikirwa cya Nkombo, icya Bugarura giherereye mu Karere ka Rutsiro na cyo kimaze igihe gihawe amashanyarazi ndetse n’umubare w’abayafite ubu urasaga 90%.

Hari kandi imirenge itarageragamo na gato imiyoboro y’amashanyarazi mu myaka 3 ishize. Icyo gihe Leta yihaye intego yo gucanira iyi Mirenge byihuse kugira ngo na yo igendane n’iterambere. Ubu iyi mirenge yose iracana ndetse ubu intego ni uko noneho utugari twose natwo tugerwaho.

Umurenge wa Nyabirasi uherereye mu Karere ka Rutsiro, na wo wagejejwemo amashanyarazi bwa mbere mu mwaka wa 2020. Barere Felesiyani, utuye muri uyu Murenge avuga ko ubusanzwe ari umwarimu mu mashuri abanza, ariko akaba anafite ibarizo akoreramo ibikoresho bitandukanye. Avuga ko amashanyarazi yageze aho atuye akabibonamo igisubizo gikomeye cyo kwiteza imbere.

Yagize ati: “Mbere iyo twajyaga kubajisha urubaho, byadusabaga kujya mu Karere ka Rubavu bikadutwara amafaranga y’urugendo n’igihe kikahatakarira bikanatuma tudatera imbere. Ubu rero byarakemutse aho tuboneye amashanyarazi turakora kandi byose tukabibona hafi.”

Uzayisenga Marie Louise na we atuye mu Murenge wa Bweyeye uherereye mu Karere ka Rusizi ku mpera z’ishyamba rya Nyungwe. Kuhageza amashanyarazi byasabye kwambutsa imiyoboro ishyamba iturutse mu Murenge wa Butare. Uzayisenga ashima uburyo Umurenge wabo umaze gutera imbere nyuma y’aho baboneye amashanyarazi ndetse akavuga ko byongereye umutekano.

Yagize ati “Hano twagiraga ikibazo cy’abajura bitwikiraga ijoro mbere y’uko tugezwaho amashanyarazi, ariko kuva twayabona santere (Centre) yacu irabona hose haba hacaniye, ubujura bwaragabanutse ndetse n’abagizi ba nabi ntibagipfa kutwisukira, amashanyarazi yatugejeje ku iterambere kuko yagabanyije n’amafaranga twakoreshaga muri peteroli cyangwa buji mu rugo kandi n’ibikorwa byinshi by’iterambere turabibona hafi kubera ko dufite amashanyarazi.”

Muri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi, biteganyijwe ko mu mwaka wa 2024, byibura ingo zisaga 70% zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange, mu gihe izisigaye zisaga 30% zizaba zikoresha amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange, yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye i Brazzaville bahuriye muri siporo rusange

Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba muri Congo Brazzaville rwahuriye mu gikorwa ngarukakwezi cya Siporo rusange, cyateguwe ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda muri Congo n’Abanyarwanda bahatuye, ku Cyumweru tariki 25 Nzeri 2022. Urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye i Brazzaville Nyuma y’icyo gikorwa, uru rubyiruko rwaboneyeho umwanya wo kuganira kuri gahunda z’ingenzi rwashyiramo ingufu, mu kubaka igihugu no kwiteza imbere. Mu biganiro byatanzwe, Bwana Kayitakore Claude, umuyobozi wungirije wa Diaspora nyarwanda i Brazzaville ndetse na […]

todaySeptember 26, 2022 91

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%