Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Maj Gen Innocent Kabandana

todaySeptember 26, 2022 478

Background
share close

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Maj Gen Innocent Kabandana amuha ipeti rya Lt General, nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ingabo.

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo rivuga ko Maj Gen Innocent Kabandana, azamuwe mu ntera nyuma yo gusoza inshingano zo guhuza ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique.

Gen Innocent Kabandana, wari umaze umwaka ayoboye Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, yari yungirijwe na Brig Gen Pascal Muhizi nk’umuyobozi ushinzwe imirwano. Yasimbuwe kuri izi nshingano na Maj Gen Eugène.

Gen Kabandana, uretse inshingano asoje muri Mozambique, mu yindi mirimo yakoze harimo kuba Umuyobozi w’amasomo ku Ishuri rya Gisirikare rya Gako aba n’Umuyobozi wungirije w’Ingabo mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, UNMISS.

Yanabaye umuyobozi mu ngabo z’u Rwanda (RDF), ushinzwe ibikoresho, ndetse n’Umuyobozi w’ishuri rya gisirikare, Rwanda Peace Academy.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Hafashwe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro k’arenga Miliyoni 76Frw

Mu bikorwa byakozwe mu gihugu hose byahawe inyito ya 'Usalama VIII-2022' hafashwe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, ibitemewe gucururizwa mu Rwanda n’ibya magendu bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 76. Usalama ni ijambo ryo mu rurimi rw’Igiswahili, risobanura 'umutekano', akaba ari igikorwa gihuriweho na Polisi Mpuzamahanga (Interpol) aho hakorwa imikwabu mu bihugu byose bigize Umuryango w’Ubufatanye  w’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu bihugu  bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasurazuba n’iy’Amajyepfo  (EAPCCO na […]

todaySeptember 26, 2022 105

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%