Inkuru Nyamukuru

Umusirikare wa FARDC yafatiwe mu Rwanda yasinze

todaySeptember 26, 2022 192

Background
share close

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga, yabwiye Kigali Today ko umusirikare w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yafatiwe mu Rwanda yasinze.

N’ubwo hatamenyekanye amazina n’ipeti by’uwo musirikare wafatiwe mu Rwanda, amakuru atangazwa na AFP ni uko yafashwe tariki 24 Nzeri 2022 afite imbunda yasinze.

Umuyobozi wa Teritwari ya Nyiragongo Colonel Patrick Iduma Molengo, yabwiye AFP ko umusirikare wa FARDC yambukiranyije umupaka agiye gushaka inkwi mu Rwanda.

Agira ati “Turemeza ko umusirikare wa FARDC yafashwe n’Ingabo z’u Rwanda, yagiye gushaka inkwi zo guteka.”

Avuga ko ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, burimo gushaka uburyo agarurwa mu gihugu cyane.

Brig. Gen Ronald Rwivanga, yemeje ko uyu musirikare yafatiwe mu Rwanda yasinze ariko nta kindi kibazo yari afite.

Agira ati “Yarafashwe rwose yasinze ariko nta kindi gikorwa kibi yari agambiriye, hahamagawe itsinda rya EJVM rishinzwe kugenzura imipaka ryashyizweho na ICGRL kugira ngo asubizwe iwabo.”

Brig Gen Rwivanga avuga ko uwo musirikare yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda yasinze biboneka, ibintu byafashwe nk’ikibazo gito.

Abasirikare ba FARDC babarirwa muri 40 bamaze gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda barenze umupaka kuva 2013.

Benshi bafashwe bitwaje ko nta mbago zigaragaza imipaka, bituma u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashyiraho itsinda risubizaho imbago 24 zashyizweho n’abadage mu 1911, zigaragaza imbibi hagati y’ibihugiu byombi.

Ni imbago zitangirira ku mupaka munini uhuza umujyi wa Goma na Gisenyi, zikagera ku musozi wa Hehu.

N’ubwo izi mbago zashyizweho ntibibuza ko abasirikare ba FARDC bafatirwa ku butaka bw’u Rwanda baje gushaka ibyo kurya, ndetse hakaba nabagiye baharasirwa.

Abanyarwanda basabwa kutanyura inzira zitemewe, ahubwo bakanyura ku mipaka izwi irimo Kabuhanga, umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi hamwe n’umupaka munini wa Corniche.

Muri Kanama 2022, umusirikare wa FARDC yarasiwe mu Rwanda arapfa yinjiye ku butaka bw’u Rwanda, yiruka ku bana baragiye intama ashaka kuzibaka.

Abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda batangaza ko bafite ubushobozi bwo kureba ibibera ku mipaka ihuza u Rwanda na RDC binyuze mu ikoranabuhanga, ndetse n’ibikorwa byo kurasa abambukiranya umupaka byaragabanutse, kuko umuntu wese ajya kwinjira ku butaka bw’u Rwanda bamaze kumubona n’ibyo afite.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ikigo gishinzwe imyubakire cyemeje ikoreshwa ry’amatafari ya rukarakara

Guhera ku itariki 20 Nzeri 2022, umuntu ufite ikibanza ushaka kubakisha inzu ye amatafari ya rukarakara yemerewe kujya gusaba uruhushya rwo kubaka akaruhabwa kandi ibyo bikorwa mu mijyi no mu cyaro, ariko hari ibigomba kwitonderwa. Amabwiriza mashya yatanzwe n’Ikigo gishinzwe imyubakire mu Rwanda (RHA) yashyizweho mu rwego rwo kuvugurura ayari yashyizweho mbere muri Kanama 2022. Amabwiriza mashya yasohotse ku itariki 20 Nzeri 2022, yasobanuye neza ubwoko bw’inzu zemerewe kubakishwa amatafari […]

todaySeptember 26, 2022 1113

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%