Inkuru Nyamukuru

Dore uko amanota y’ibizamini bya Leta ateye, ayo uwatsinze atajya munsi

todaySeptember 27, 2022 1334

Background
share close

Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda (NESA), kiributsa ko kumenya amanota y’abarangije amashuri abanza, imyuga, icyiciro rusange cy’ayisumbuye ndetse n’umwaka wa gatandatu, kuri ubu nta rujijo rurimo.

Amakuru abagize Inama z’Uburezi mu turere barimo guhererekanya avuga ko umunyeshuri wa mbere urangije umwaka wa Gatandatu w’Amashuri abanza azagira amanota 30, uwa nyuma akagira 0/30.

Uwatsinze wemererwa gukomereza mu mashuri yisumbuye akaba ari uwagize byibura amanota 5/30, uwabonye munsi yayo akazagirwa inama yo gusibira kuko azaba yatsinzwe.

Umunyeshuri wa mbere urangije icyiciro rusange cy’ayisumbuye (O’ Level) azaba afite amanota 54, uwa nyuma afite 0/54, ariko uzemererwa gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye (A Level) akaba ari ufite nibura amanota 9/54.

Umunyeshuri wa mbere mu barangije amashuri yisumbuye (A level) azaba afite amanota 60, ibyo yaba yiga byose (General Education, Professional Education cyangwa TVET), byose byashyizwe ku rwego rungana.

Uzaba ashobora guhabwa impamyabumenyi (Certificate) ni ufite nibura amanota 9/60. Ababonye munsi yayo bose bazaba batsinzwe, bakazagirwa inama yo gusibira.

Umuyobozi ushinzwe Ibizamini muri NESA, Camille Kanamugire, yemeza iby’aya manota agira ati “Nta kibazo kirimo ayo makuru ni yo, ndumva ari ayo umuntu yatanze mu Nama y’Uburezi.”

Ibi NESA ibitangaza mu gihe kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, hatangazwa amanota y’abanyeshuri barangije amashuri abanza mu mwaka w’Amashuri wa 2021/2022.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RDC: Abasirikare bashinjwa kwica abashinwa 2 basabiwe igihano cy’urupfu

Umucamanza w'urukiko rwa gisirikare mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo, ku wa mbere yasabiye igihano cy'urupfu abantu 11 bashinjwa kwica Abashinwa babiri bakoraga mu bikorwa byo gucukura amabuye y'agaciro muri uyu mwaka. Tariki ya 17 Nyakanga, imodoka zarimo Abashinwa bari batashye bavuye ku birombe bicukurwamo zahabu, baguye mu gitero mu gace ka Nderemi mu ntara ya Ituri. Abakozi babiri b’Abashinwa icyo gihe barishwe. Urukiko rwa gisirikare yahise itangira […]

todaySeptember 27, 2022 101

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%