Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage mu Karere ka Nyamasheke, ku wa mbere tariki ya 26 Nzeri, yafashe urumogi rungana n’ibiro 247, hatabwa muri yombi abagabo babiri bakurikiranyweho kugira uruhare mu kurutunda no kurukwirakwiza mu baturage.
Abafashwe ni uwitwa Fatisuka Laurent w’imyaka 39 y’amavuko na Hakuzimana Jean Claude w’imyaka 34, bafatiwe mu mudugudu wa Kabaga, Akagari ka Kigoya mu murenge wa Kanjongo ubwo bari bazanye imodoka yo kurupakira.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’lburengerazuba, yavuze ko kugira ngo uru rumogi rufatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.
Yagize ati: “Ku wa Mbere ahagana saa tanu z’amanywa, ubwo bashakaga gupakira imifuka 10 mu modoka yo mu bwoko bwa Fuso bari bakodesheje bagira ngo bayivane aho batuye mu mudugudu wa Kabaga, mu Karere ka Nyamasheke bayijyane i Kabgayi mu Karere ka Muhanga, nibwo umuturage wababonye yagize amakenga y’ibyari bipakiye muri iyo mifuka, ahita ahamagara Polisi.”
Yakomeje agira ati: “Polisi ikimara kwakira amakuru, yahise igera aho byabereye, ihasanga imifuka 10 irimo ibiro 247 by’urumogi bari barengejeho amakara hejuru kuri buri mufuka, n’abasore babiri ari bo Fatisuka na Hakizimana, ari nabo bari bavuye kuzana iyo modoka yo kurupakira, bahise bafatwa nyuma y’uko abandi batatu; Uwimana Theobald, Shingiro Patrick na Nshimiyimana Samuel bivugwa ko ari bo bari barazanye urwo rumogi baturutse mu Karere ka Rusizi bakaza gukodesha iyo nzu rwari rubitsemo, bakaba bari bayimazemo iminsi itatu, bahise batoroka bakaburirwa irengero.”
Abafashwe n’urumogi bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kanjongo mu gihe hagishakishwa abagize uruhare bose muri iki gikorwa.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatanze ibisubizo ku bibazo abantu bibaza ku mafaranga y’ishuri ntarengwa yashyizweho, ibi bikaba bigamije gukumira abagenda bashaka inyito yo kongera umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya Leta n’akorana na Leta ku bw’amasezerano. MINEDUC ibinyujije mu itangazo yashyize ahagaragara, ivuga ko agahimbazamusyi kavuyeho kubera ko ibigenerwa mwarimu nabyo byiyongereye. Iryo tangazo riti “Icyakora hagize aho bigaragara ko ari ngombwa, bishobora kubarirwa muri ya mafaranga atarenga ibihumbi birindwi (7,000Frw), byemejwe […]
Post comments (0)